Ntihigwa Alex ushinzwe umutekano mu isoko rya Nyarugenge videyo imugaragaza umugure amukubita umutego akamutura hasi, Urwego rw’Ubugenzacyaha rwatangaje ko rwatangije iperere, naho Polisi yamaganye kiriya gikorwa igasaba baturage kubaha abashinzwe umutekano, umwe mu basekirite bakubiswe avuga ko imyitozo bahabwa idahagije.
Uyu ushinzwe umutekano no kwirukana abazunguzayi mu isoko rya Nyarugenge, asobanura uko byagenze mu kiganiro n’Itangazamakuru yavuze uburyo abagore bamukubise.
Yagize ati ”Nabonye mugenzi wange bari kumubangamira bashaka kumukubita mpita njya gutabara, mpageze no kutitegura ubwo abagore baba baranyatatse nisanga hasi rwose.”
Abajijwe impamvu ituma basuzugurwa n’abazunguzayi, NTIHIGWA avuga ko abazunguzayi bafite agasuzuguro kenshi ndetse n’amayeri yo kwitwaza abana batoya, abatabafite bagahisha ibyo bacuruza mu myambaro y’imbere, bityo abashinzwe umutekano iyo baje kubibaka nibwo intambara irota.
NTIHIGWA avuga ko abantu bo ku mpande na bo bashyiramo umunyu aho gufatanya n’ubuyobozi ahubwo bakogeza abazunguzayi bikabatera kumva ko kurwanya abashinzwe umutekano ari ishema.
Yanavuze ko abacuruzi bafite ibikari bahishira abo bazunguzayi kuko ari bo bacururiza. Ibyo na byo ngo bibangamira umutekano.
Uyu mugabo yemeza ko imyitozo bahabwa na yo idahagije ku buryo bahangana n’abagizi ba nabi cyangwa abajura ndetse n’abazunguzayi.
NTIHIGWA na bagenzi be, basaba Leta inzego zindi z’umutekano nka Polisi zagiye zikorana bya hafi na bo ndetse ngo bagahabwa imyitozo ibafasha kwihagararaho kuko ngo byabarinda gusuzugurwa.
Umuvugizi wa Police y’u Rwanda wungirije, CSP Africa SENDAHANGARWA Apolo yibukije Abanyarwanda ko inzego zo hasi z’umutekano ziba zishyira mu bikorwa amabwiriza yavuye mu nzengo nkuru, bityo nta Munyarwanda ukwiriye kubasuzugura.
- Advertisement -
Asaba Abanyarwanda kutongera gukora igikorwa nka kiriya kigayitse, ahubwo bagakorana n’abashinzwe umutekano.
Jean Pierre Nsengiyaremye/ UMUSEKE.RW