Umuryango wa Tom Close na Tricia mu byishimo byo kwibaruka

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Urugo rw’umuhanzi akaba n’umuganga Tom Close n’umufasha Ange Tricia bari mu byishimo nyuma y’uko bamaze amaezi abiri bibarutse umwana wabo wa kane bise Imboni Elle akaba uwa 5 bakiriye muri uyu muryango.

Inyonga Imboni Elle umwana wa 4 wa Tom Close na Tricia akaba uwa 5 muri uyu muryango.

Nk’uko yabishyize ku rukuta rwe rwa Instagram, Tricia yavuze ko ari umwana bibarutse tariki ya 10 Nyakanga 2021, ni umwana yatangaje ko Inyonga Imboni Elle.

Imboni Elle ni umwana wa 4 wa Tricia na Tom Close, ariko akaba umwana wa 5 aba babyeyi barera.

Tom Close na Tricia bashyingiranywe muri 2013 bakaba bari bamaze kubyarana abana 3, muri Kamena 2019 bakaba baraje kwakira undi mwana mu muryango bemeye kurera nyuma y’uko yari yatoraguwe aho yari yajugunywe na nyina akimubyara.

Ku wa 16 Kanama 2014 babyaye umukobwa w’imfura bamwita Ineza Ella, muri Kanama 2017 bibaruka umuhungu w’ubuheta bise Elan, muri Kamena 2019 babona undi mwana w’umuhungu wa gatatu watoraguwe i Nyagatare ku muhanda bemera kumurera nk’uwabo bwite ni mu gihe mu Gushyingo 2019 bibarutse Irebe Elana.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

- Advertisement -

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW