Umuyobozi w’Umutwe wa Leta ya Kisilamu muri Sahara yishwe

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Umukuru w’abarwanyi biyita Leta ya Kisilamu (Islamic State) mu gace ka Sahara yishwe n’ingabo z’Ubufaransa nk’uko byemejwe na Perezida Emmanuel Macron.

Adnan Abu Walid Al-Sahrawi yari yarashyiriweho miliyoni 5$ ku watanga amakuru yo kumufata cyangwa kumwica

Kuri Twitter Perezida Macron yavuze ko urupfu rwa Adnan Abu Walid Al-Sahrawi ari intsinzi ikomeye mu rumba rwo guhangana n’imitwe “y’iterabwoba ikorera mu gace ka Sahel”.

Ingabo z’Abafaransa zihabwa amakuru n’ubutasi bwa Leta zunze ubumwe za America zimaze imyaka zihanganye n’imitwe yitwaje intwaro muri Africa y’Iburengerazuba.

Perezida Macron ntiyavuze aho uriya mugabo yiciwe, gusa yemeje ko urugamba rwo guhangana n’iriya mutwe rukomeje.

Ati “Igihugu kiratekereza kuri uyu mugoroba ku ntwari zacyo zaguye muri Sahel mu bikorwa bya gisirikare Serval na Barkhane, ku miryango iri mu kiriyo, no ku bandi bose bakomeretse. Igitambo batanze nticyabaye imfabusa. Dufatanyije n’abafatanyabikorwa bacu muri Africa, i Burayi na America turakomeza uru rugamba.”

Mu Ukwakira 2019, Deparitoma ya Leta ya America yashyizeho igihembo cya miliyoni 5 z’amadolari ku watanga amakuru kuri Al-Sahraoui ukomoka muri Maroc agatuma afatwa cyangwa akicwa.

Byari biturutse ku gico umutwe wa IS wateze muri Niger mu Ukwakira 2017 kigwamo abasirikare bane ba USA, Army Sgt David Johnson, Staff Sgt Bryan Black, Staff Sgt Jeremiah Johnson, na Staff Sgt Dustin Wright.

Abarwanyi bagendera ku mahame ya Islam banyanyagiye mu bihugu byo muri kariya karere nka Mali, Niger, Chad na Burkina Faso.

- Advertisement -

Ibikorwa byabo byiyongera ku by’umutwe wa Boko Haram wayogoje Nigeria na Cameroon.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW