Abanyeshuri ba UR bagiye gutangira guhugurwa ku bumenyi nkenerwa ku isoko ry’umurimo

Abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda bagiye gufashwa kubona ubumenyi nkenerwa ku isoko ry’umurimo no kwihangira umurimo ndetse banafashwe mu kubahuza n’abantu n’ibigo bitanga akazi.

AIESEC igiye gutangira guhugura abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda ibongerera ubumenyi bajyana ku isoko ndetse bamwe bazigishwe kwihangira umurimo

Biciye muri gahunda igiye gutangizwa na AIESEC Rwanda yiswe “The Bridge Program”, abanyeshuri biga mu myaka ya nyuma muri Kaminuza y’u Rwanda (UR) bagiye kuzajya bafashwa guhabwa amahugurwa y’umwaka ku kwihangira umurimo ndetse abandi bafashwe mu kunoza akazi ku isoko bazaba bagiye koherezwaho.

Kuri uyu wa Gatatu, tariki 20 Ukwakira 2021, ku cyicaro cya UR i Gikondo, AIESEC Rwanda yasobanuye byinshi ku buryo iyi gahunda yiswe Ikiraro “Bridge program” izashyirwa mu bikorwa ndetse n’uburyo bazakorana n’abafatanyabikorwa batandukanye mu guhugura abanyeshuri, aho ku ikubitiro bazatangirana abagera kuri 300 biga muri Kaminuza y’u Rwanda mu myaka ya nyuma.

Umuyobozi wa AIESEC Rwanda, Uwase Maliki avuga ko bagiye gufasha abanyeshuri ba Kaminuza kuzuza ubumenyi nkenerwa ku isoko ry’umurimo ndetse no kwihangira umurimo.

Ati “Dushaka gufasha abanyeshuri mu bigendanye n’amahugurwa ndetse no ku bafasha gushyira mu bikorwa bwa bumenyi tuba twabahaye bwiyongera ku byo bize. Abanyeshuri bazajya baba bari mu byiciro bibiri, abakeneye gukorera abandi ndetse n’abifuza kwikorera ku giti cyabo. Impamvu twatekereje iyi gahunda ni uburyo ubushomeri bukomeje kwiyongera mu banyeshuri barangiza za Kaminuza, rero twatekereje uburyo twabahuza n’abantu haba mu buryo bw’inama kugira ngo bagire na bo aho bagera.”

Mu banyeshuri barenga ibihumbi 8 000 boherezwa ku isoko ry’umurimo na Kaminuza y’u Rwanda buri mwaka, Uwase Maliki, avuga bagiye kubafasha kuzamura urwego nkenerwa ku isoko babubakira ubumenyi nkenerwa ku isoko ry’umurimo boherezwaho.

Yagize ati “Turateganya gutangira duhugura abanyeshuri 300 ariko bazagenda biyongera ku buryo twazarenza abagera ku 1000 mu gihe cy’umwaka, abanyeshuri tugomba kubafasha kuzamura urwego ndetse bahuzwe n’abantu babafasha mu rugendo rwo gutera imbere.”

Umutoniwase Brenda ni umunyeshuri mu mwaka wa kane muri Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’Ikoranabuhanga, ashima iyi gahunda ya AIESEC Rwanda kuko ije kubafasha kugabanya icyuho bagiraga cyo kuba biga ibintu mu magambo  cyane ntibabone umwanya wo kubishyira mu bikorwa.

Ati “Iyi gahunda ni nziza kuko ije kuvanaho icyuho cyari gihari, twigaga akenshi mu magambo gusa ariko iyi gahunda izadufasha kuzamura urwego rwo gushyira mu bikorwa ibyo twize. Ibi bizadufasha guhaza isoko ry’umurimo kandi tujyaneyo ubumenyi buhagije, aya ni amahirwe ku banyeshuri kandi tuzayabyaza umusaruro.”

- Advertisement -

Umyobozi muri Kaminuza y’u Rwanda ushinzwe ibijyanye n’imibereho myiza y’abanyeshuri, Elias Kiyaga yashimiye ubufatanye bafitanye na AIESEC, agashimangira ko iyi gahunda igiye gutangizwa igiye gufasha mu kuzamurira ubushobozi abanyeshuri boherezwa ku isoko ry’umuriro.

Yagize ati “AIESEC isanzwe idufasha mu guhugura abanyeshuri, kubashakira aho bakorera imenyerezamwuga kugira ngo bajye ku isoko ry’umurimo bafite ubumenyi bujyanye n’isoko bajyaho barangije amashuri, hari kandi no kubashakira akazi. Kera twarigaga ngo tubone impamyabumenyi tukirengagiza twa tuntu dukenewe hanze, wasangaga hari ugenda agiye gusaba akazi ariko kwisobanura bikamunanira. Iyi gahunda rero igiye kubafasha kugira ibindi bintu birenga kuri ya mpamyabumenyi baba bakoreye.”

Elias Kiyaga, akomeza avuga ko hakiri imbogamizi z’uko AISEC itaragera mu mashami yose ya Kaminuza y’u Rwanda, gusa ngo gahunda irahari y’uko bazagura imiryango bakagera muri kaminuza yose.

Iyi gahunda igiye gutangizwa na AIESEC Rwanda yiswe “The Bridge Program” ifite abaterankunga banyuranye, muri bo harimo banki y’Ubucuruzi ya Equity Bank izafasha mu guhugura aba banyeshuri mu bijyanye no gukoresha amafaranga no gukorana n’ibigo by’imari kubazahitamo kwikorera ku giti cyabo.

Dianah Mukundwa, ukuriye ishoramari agashingwa n’umusaruro w’ibikorwa muri Equity Bank, avuga ko bashimye iyi gahunda bityo ngo bazafasha AIESEC Rwanda kwigisha abanyeshuri ku kugira aho bigeza mu bijyanye n’ubucuruzi no gucunga ifaranga. Akemeza ko ubumenyi bazabaha buzabafasha ku isoko ry’umurimo.

Ati “AIESEC ni umuryango w’urubyiruko kandi natwe turwisangamo. Tuzabafasha mu guhugura aba banyeshuri mu bijyanye no gucunga ifaranga ndetse no kwihangira umurimo kubazahitamo kwiga uburyo bakikorera ku giti cyabo, ibi ni ukugirango bagire ubumenyi nkenerwa aho bazajya mu kazi cyangwa bagiye kwikorera.”

Dianh Mukundwa avuga ko kugeza ubu nta buryo budasanzwe bwo kubona inguzanyo ku bazashaka kwikorera, gusa ngo nibuzuza ibisabwa nk’abandi bakiliya b’iyi banki bazishimira kubaha inguzanyo kuko bazaba bizeye neza ko bazayabyaza umusaruro. Akanenga urubyiruko kuba batitabira kwaka inguzanyo ngo bihangire umurimo.

AIESEC ni umuryango mpuzamahanga ufasha urubyiruko mu kuzamura ubushobozi bwarwo. Yatangiye gukorana na Kaminuza y’u Rwanda kuva mu 2006 ubwo AIESEC yashyiraga ishami mu Rwanda, hakaba hari hasanzwe gahunda zinyuranye abafatanya mu gusohora abanyeshuri bakenewe ku isoko.

Iyi gahunda ya “The Bridge Program” ikaba igomba gutangirana abanyeshuri bagera kuri 300 bazahugurwa mu gihe cy’umwaka umwe. Abazibandwaho n’abiga mu myaka ya nyuma mu mashami atandukanye.

Elias Kiyaga wari uhagarariye Ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda yashimye imikoranire myiza na AIESEC Rwanda

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste
UMUSEKE.RW