Abaregwa gutambutsa kuri YouTube “amagambo akurura imvururu” bagejejwe mu Rukiko

Kuri uyu wa Kane ku rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro hatangiye kuburanishwa ifunga n’ifungurwa by’agateganyo ku bantu batawe muri yombi bakurikiranyweho gutambutsa ibiganiro byateza imvuru muri rubanda barimo Nsengimana Teoneste nyiri channel ya YouTube, UMUBAVU TV.

Uyu munsi abageze ku Rukiko ni abantu 9 barimo umugore umwe

Uyu Nsengimana afunganywe n’abandi bantu 8 barimo abakora ibiganiro bica kuri YouTube ndetse n’abayoboke b’ishyaka Dalfa Umurinzi ritaremerwa gukorera mu Rwanda, ryashinzwe na Mme Victoire Ingabire Umuhoza.

Abaregwa bose bunganiwe na Me Gatera Gashabana, Ubushinjacyaha buhagarariwe n’Abashinjacyaha babiri.

Mbere y’uko iburanisha ritangira Umucamanza yabanje gusaba Abanyamakuru bose bari mu rubanza kwereka Ubushinjacyaha amakarita y’akazi abaranga.

Me Gatera Gashabana yahise atanga inzitizi z’uko abo yunganira batiteguye kuburana kuko bose babonye dosiye z’ibyo baregwa mu gitondo kuri uyu wa Kane bageze ku Rukiko.

Ati “Ndasaba ko urubanza rusubikwa kugira ngo bahabwe umwanya uhagije wo gusoma dosiye zabo.”

Umucamanza yabajije abaregwa niba na bo ibyo Me Gatera Gashabana asaba byo gusubika urubanza nta kibazo kirimo, bose bahise bavuga ko batiteguye kuburana kuko batazi ibyo baregwa.

Basabye guhabwa umwanya uhagije wo gutegura dosiye.

Umucamanza yahaye umwanya Ubushinjacyaha ngo bugire icyo buvuga ku nzitizi zazanzwe n’abaregwa, Ubushinjacyaha bubwira urukiko ko bwo bwaje bwiteguye, ko kandi n’abaregwa bose bazi ibyo baregwa kuko bose babajijwe mu Bubugenzacyaha no mu Bushinjacyaha bunganiwe bose na Me Gatera Gashabana.

- Advertisement -

Ubushinjacyaha bwasabye ko abaregwa baburana kuko ari ukuburana ifunga n’ifungurwa by’agateganyo.

Umucamanza yategetse ko urubanza rusubikwa kuko kuburana kw’abaregwa basomye dosiye biri mu burenganzira bwabo bemererwa n’amategeko.

Iburanisha rizakomeza ku wa 02 Ugishyingo, 2021 Saa mbiri za mu gitondo.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), ku wa 14 Ukwakira, 2021 rwatangaje ko ku wa Gatatu tariki 13 Ukwakira, 2021 yafashe abantu batandatu ari bo Nsengimana Theoneste w’imyaka 34 (ni Umuyobozi wa Umubavu Tv), Sibomana Sylvain w’imyaka 51, Rucubangana Alex w’imyaka 47, Hagengimana Hamad w’imyaka 40, Ndayishimiye Jean Claude w’imyaka 36 na Uwatuje Joyeuse w’imyaka 33.

Icyo gihe Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, Dr Murangira B Thierry yabwiye Umuseke ko  abo bantu bose bari mu mugambi umwe wo “gutangaza no gusakasaza amakuru y’ibihuha agamije gukurura inzangano no guteza imvururu n’imidugararo muri rubanda”, kandi bakaba ngo babihurizaho n’abandi benshi bihishe mu mahanga, “batangaza ibihuha, amagambo arimo imvugo zibiba urwango, zigamije gukurura amacakubiri mu Banyarwanda no kwangisha rubanda ubutegetsi.”

Yavuze ko bakurikiranyweho ibyaha bitatu: Gutangaza Amakuru y’Ibihuha, Guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, n’icyo Gukwiza amakuru atariyo cyangwa icengezamatwara bigamije kwangisha Leta y’u Rwanda mu bihugu by’amahanga.

https://p3g.7a0.myftpupload.com/umukobwa-nabandi-bantu-5-batangaza-amakuru-kuri-youtube-batawe-muri-yombi.html

Bose basabye ko urubanza rusubikwa bagasoma dosiye ikubiyemo ibyo baregwa
Mme Ingabire Victoire uvuga ko hari abarwanashyaka be bafunzwe yari ku Rukiko

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW