AERG irishimimira ko mu myaka 25 imaze ubuzima n’icyizere byagarutse

Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi barerewe mu muryango w’Abanyeshuri  barokotse Jenoside, (AERG) bavuga ko uyu muryango wabafashije  byinshi birimo kongera kugira icyizere bari baratakaje.

Abanyamuryango ba AERG bavuga ko yabafashije kwiyubaka no kugarura icyizere

Aba babitangaje mu gihe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 20 Ukwakira, 2021 uyu muryango wizihizaga isabukuru y’imyaka 25 umaze ushinzwe.

Ubwo uyu muryango washingwaga wari ufite intego y’uko abawugize bunganirana muri byose, bakagirana maze bagafashanya.

Tuyisenge Epiphanie uba  muri uyu muryango yawugiyemo mu mwaka wa 2014, yari mu kigo cya HVP Gatagara, yabwiye UMUSEKE ko mu myaka 25 umaze ushinwe, wagiye ubaba hafi, cyane ko benshi bari baratakaje icyizere cy’ubuzima, wongera kukibaremamo.

Yagize ati “Mbere y’’imyaka 25 Jenoside yakorewe Abatutsi ikirangira, nta muntu wari ufite icyizere cyo kongera kubona abe yabuze, imiryango. AERG bari bato bafata inshingano zo kurera abandi na bo bato, ariko barakuze baba abagabo.”

Yakomeje agira ati “Yafashije kongera komora ibikomere by’abana bari barabuze imiryango ariko iyo wagarukaga muri AERG uje muri famille yawe, kuko tugira umuryango harimo Papa na Mama, n’andi masano y’abantu tuzi twagiye tubura ku buryo iyo wagarukaga wisangaga uje kuri cya gicaniro, uje kuvomamo urukundo nubwo utabonaga ba babyeyi bawe bakubyara ariko twagerageje kwiremamo urukundo. Ni ikintu twishimira. Amateka yarabaye nibyo ariko natwe ntitwaheranwa n’agahinda kubera AERG.”

Umunyamabanga Mukuru wa AERG, Bakina Ismael yabwiye UMUSEKE ko mu myaka 25 ishize uyu muryango ushinzwe, bishimira ko hari  byinshi byagezweho harimo na gahunda yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu bigo by’ishuri byafashije abagize uyu muryango.

Yagize ati “AERG kuba yaragize uruhare mu kwibuka Abatutsi by’umwihariko mu bigo by’amashuri yisumbuye, Kaminuza n’amashuri makuru duhuriramo, ni ikintu twishimira mu bijyanye no Kwibuka.”

Bakina yavuze kandi ko bimwe mu byagezweho mu myaka 25 ari ubuvugizi bwakozwe, bwafashije bamwe kubona inkunga y’ishuri.

- Advertisement -

Yakomje agira ati “Ikindi twakwishimira uyu munsi ni uko AERG yaragiye ikora ubuvugizi butandukanye aho abasaga ibihumbi 100 bagiye babona inkunga ya FARG mu bijyanye n’ishuri, ni ikintu gikomeye kandi gifatika.”

Uyu muyobozi yavuze kandi ko AERG ifite imishinga itandukanye ifasha urubyiruko rwarokotse Jenoside harimo ufasha ibijyanye n’ihungabana ariko bakamenya n’amategeko.

Bakina yavuze kandi ko ikigo cy’imfubyi cya wa ONE Dollar Company ari kimwe  mu byafashije AERG kuko mu bana 192 barerewemo, ubu hasigayemo 42. Bamwe mu banyuze muri icyo kigo barakuze bajya gutangira ubuzima busanzwe abandi bashinga ingo.

 

AERG ifite intego yo gukomeza kwiyubaka

Uyu muyobozi yavuze kandi ko AERG mu rwego rwo gukomeza guharanira kwigira no kwiyubaka, Umukuru w’Igihugu yabahaye ubutaka bungana na hegitare 120, bwabafashije kwiyubaka mu  imibereho yabo no kubona ubushobozi.

Yagize ati “Ubu byibura dufite intego yo kujya dukama litiro 600 z’amata ku munsi, dufitemo gahunda y’ubuhinzi bw’imboga n’imbuto. Ubu twabonye icyangombwa kitwemerera kugemura ku isoko mpuzamahanga.”

Yakomeje ati “Aho hantu uburyo twifuza kuhabyaza mu gihe kiri imbere yaba ari AERG n’abanyamuryango bayo badakomeza guhanga amaso Leta cyangwa kumva ko tugomba kubaho ari uko hari uwadufashije, tukagira gahunda z’abafatanyabikorwa ariko umubare munini w’ubushobozi dukenera  uturuka muri twebwe ubwacu.”

AERG ibayeho ishingiye ku nkingi enye ari zo Kwibuka, Kurerana, Guharanira kubaho no Kwirinda byose bigashingira ku mibereho y’urubyiruko rwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uyu muryango washinzwe mu 1996, ushingwa n’abanyamuryango 12 kuri ubu ukaba waraje kwaguka ukorera mu bigo by’amashuri yisumbuye, Kaminuza n’amashuri makuru n’abanyamuryango bagera ku 43, 398.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW