Amagambo ya Perezida Museveni mbere na nyuma y’umukino wa Uganda n’u Rwanda

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Amahirwe u Rwanda rwari rufite mu gushaka itike yo kujya mu gikombe cy’Isi kizabera muri Qatar yarangiriye i Kampala, Perezida Museveni yishimiye kuba Uganda yatsinze u Rwanda 1-0.

Abasifuye uyu mukino ni abo muri Tunisia

Nyuma y’umukino Perezida Museveni yavuze ko Uganda yakinnye neza.

Ati “Nshimiye ikipe y’igihugu kuri iyi ntsinzi. Bakoresheje takike zanyazo, igitego cyacu cyavuye ku mupira wo kuri coroneri.

Izi takitike ndazizi kubera ko nabaye umukinnyi w’umupira w’amaguru mbere ya 1966, ubwo narekaga kwita kuri siporo nkatangira urugamba muri poltiki.”

Perezida Yoweri Museveni w’imyaka 77 mbere y’umukino wa Uganda n’u Rwanda yari yagiriye inama ikipe ya Uganda yo kutagira igihugu.

Ati “Ndifuriza amahirwe ikipe ya Uganda Cranes ifite umukino n’ikipe y’u Rwanda, Amavubi stars. Mureke twubakire ku ntsinzi muheruka kugira mu mukino uheruka. Ntimugire ubwoba. Ntimukinire ku gitutu, muhagarare neza cyane mu mwanya wo gutera coroneri.

Abanya-Uganda barabishimiye.”

Fahad Bayo wa Uganda yatsinze igitego ku mupira wari uvuye muri coroneri ku munota wa 22 w’umukino, u Rwanda rukiraramo kugeza umukino urangiye ari 1-0.

- Advertisement -

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

 

ANDI MAFOTO

UMUSEKE.RW