Urugaga rw’Abanditsi mu Rwanda rwateguye amarushanwa yo gusoma ibitabo mu bigo by’amashuri, ruratangaza ko itariki ntarengwa yo kwitegura ariya marushanwa ari iya 05 Ugushyingo, 2021 bityo ko ishuri rizarenza iriya tariki ritarajya mu ngamba ritazemererwa kuyitabira.
Bimwe mu byo ibigo by’amashuri bisabwa kugira ngo bibe byiteguye, birimo kuba bafite abanyeshuri bagomba kuzarushanwa n’abarimu bazabafasha ndetse n’ibitabo byatoranyijwe bizifashishwa muri aya marushanwa.
Ni amarushanwa yeteguwe n’Urugaga rw’Abanditsi mu Rwanda (Rwanda Writers Federation) mu rwego rwo kurushaho gukundisha abana gusoma ibitabo by’Ikinyarwanda.
Umuyobozi w’Urugaga rw’Abanditsi mu Rwanda, HATEGEKIMANA Richard yashimiye amashuri yose akomeje kugaragaza ubudasa mu kwitegura amarushanwa asaba n’ayandi atarajya mu ngamba kurushaho kunoza imyiteguro y’amarushanwa kugira ngo bazakotanire kuzaba indashyikirwa.
HATEGEKIMANA Richard agira ati “Amashuri azarenza tariki 05 Ugushyingo, 2021 atarajya mu ngamba azabura amahirwe yo kwitabira amarushanwa.”
Iyo tariki yashyizweho kugira ngo Urugaga rw’Abanditsi mu Rwanda rutegure urutonde rw’amashuri azahabwa ibihembo.
HATEGEKIMANA Richard yatangaje ko amashuri yose azitabira amarushanwa azahabwa ibihembo kuko azaba yagaragaje indangagaciro z’Ishyaka, urukundo rw’abana b’u Rwanda ndetse n’umuhate wo gufasha abana b’u Rwanda.
Amarushanwa yo gusoma no kwandika mu mashuri ateganyijwe kuzaba tariki ya 15 Ugushyingo, 2021.
Umuyobozi Uhagarariye Uburezi mu Karere ka Nyarugenge, Rwangeyo Laurent mu kiganiro cyatambutse kuri Television Isango Star cyagarutse ku myiteguro y’aya marushanwa, yavuze ko ibigo by’Amashuri byo mu Karere ka Nyarugenge byiteguye neza kandi ko aya marushanwa ari igisubizo ku bana b’u Rwanda kuko azabagirira akamaro kanini.
- Advertisement -
Rwangeyo Laurent yashimangiye ko ibitabo bizakoreshwa mu marushanwa; ari ibitabo byiza birimo indangagaciro na kirazira zikenewe n’abana b’u Rwanda.
Laurent yagaragaje ko igihe kigeze ngo Abanyarwanda biyandikire amateka yabo kuko ayo Abakoloni banditse “bayanditse nabi uko bishakiye, mu nyungu zabo bwite.”
Ingabire Marie Immaculee Umuyobozi w’Umuryango Transparency International Rwanda akaba n’Umuyobozi w’Icyubahiro w’Urugaga rw’Abanditsi mu Rwanda, yatangaje ko aya marushanwa ari igisubizo ku bana b’u Rwanda no ku Rwanda muri rusange aho abana b’u Rwanda bazunguka byinshi bizabafasha gukura ari INTORE zibereye u Rwanda.
Mme INGABIRE M Immaculee yasabye ababyeyi, abayobozi b’ibigo by’amashuri, abayobozi b’Uburezi mu Turere twose guha agaciro aya marushanwa kugira ngo hatagira abana b’u Rwanda bazacikanwa n’amahirwe yabagenewe yo kurushanwa n’abandi.
Perezida w’Urugaga rw’Abanditsi mu Rwanda, Richard Hategekimana atangaza ko ibigo byose byo mu Rwanda kuva mu mashuri abanza kugeza mu yisumbuye byagombye kwitabira kuko byamenyeshejwe iyi gahunda ariko ko hari ibikomeje kugaragaza intege nke mu kwitegura.
Muri aya marushanwa, abazatsinda ku rwego rw’Intara n’Umujyi wa Kigali bazajya mu mwiherero aho bazaganirizwa n’Inararibonye ku ruhare rwabo mu gukotanira iterambere ry’Igihugu ndetse no guteza imbere Umuco wo gusoma no kwandika ibitabo.
Mu mwiherero (Boot Camp) hazanakorerwayo amarushanwa yo ku rwego rw’igihugu, abayatsinze bahabwe ibihembo, bizatangirwa muri Kigali Convention Centre.
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
UMUSEKE.RW