APR FC yiteguye urugamba rwo gukoramo Etoile Sportive du Sahel ku kibuga cyayo

webmaster webmaster

Abakinnyi ba  APR FC ndetse n’abandi bajyanye muri Tunisia gukina umukino wo kwishyura Etoile Sportive du Sahel, bageze muri kiriya gihugu amahoro, ikipe ifite intego yo kuhakorera amateka igasezerera Etoile.

APR FC icumbikiwe muri Paris Accidental hotel

APR FC iherutse kugaragaza umukino unogeye ijisho ubwo yanganyaga na Etoile Sportive du Sahel i Kigali (1-1), ubu yerekeje muri Tunisia gukina umukino wo kwishyura.

Ku wa Gatandatu tariki 23 Ukwakira, 2021 kuri Stade Mustapha Ben Jannet iri mu Mujyi wa Monastir muri Km 162 mu Majyepfo ya Tunis nibwo ruzaba rwambikanye hagati ya Etoile Sportive du Sahel na APR FC.

Nyuma yo kugera i Tunis ikipe ya APR FC icumbikiwe muri Paris Accidental hotel, usibye umunaniro batewe n’urugendo, kugeza ubu abasore bayo bameze neza.

Muri uriya mukino warangiye makipe yombi anganya, APR FC yarushije mu buryo bugaragara ikipe yo mu Barabu.

Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda ifite intego yo gutsinda umukino muri Tunisia bigatuma ikomeza mu mikino ya CAF Champions League.

APR FC iramutse itsindiye muri Tunisia uretse kuba yaba igeze mu matsinda ya CAF Champions League, yaba inakoze amateka yo kuba ari yo kipe yo mu Rwanda yaba ibashije gutsindira ikipe yo mu Barabu iwabo.

Abasesengura umupira w’amaguru mu Rwanda ndetse n’abakunzi ba APR FC bavuga ko bishoboka ko ikipe ishobora gucyura amanota atatu yo muri Tunisia bakurikije umukino w’i Kigali.

Umutoza wa APR FC, Adil n’umwungiriza we

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

- Advertisement -
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

 

ANDI MAFOTO

UMUSEKE.RW