Bugesera: Bamaze imyaka 8 basaba ibyangombwa by’inzu batujwemo ntibabihabwe

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Mayange, Akagari ka Gakamba, Umudugudu wa Kavumu mu Karere ka Bugesera batujwe muri uwo Mudugudu bavuze ko bagiye kumara imyaka 8 bategereje ko bahabwa ibyangombwa by’inzu batujwemo.

                                                                Ibiro by’Umurenge wa Mayange

Aba baturage barimo abirukanywe muri  Tanzania,  babwiye UMUSEKE ko nyuma yo kwirukanwa muri icyo gihugu mu mwaka wa 2013,baje gutuzwa mu Mudugu wa Kavumu ariko ntibahita bahabwa ibyangombwa by’inzu , ibintu bavuga ko bibangamira kuko ntaburenganzira bazifiteho.

Umwe yagize ati “Batwizezaga y’uko nitumara imyaka itanu tuzabihabwa ariko yararenze.Twaje mu mwaka wa 2013 twirukanywe muri Tanzania ariko reba ubu turi 2021.”

Uyu muturage yavuze ko ubuyobozi buhora bubizeza ko bigeye gukemuka ariko ntibabihabwe .Yavuze kandi ko kuba badafite icyangombwa cy’inzu bibagiraho ingaruka zitandukanye zirimo no kuba batagera ku iterambere uko bifuza.

Yagize ati “Iyo umuntu afite icyangombwa ashobora no kujya kwiguriza amafaranga muri Banki,akaba yacuruza cyangwa akaba yanagura n’ahandi.”

Yakomje agira ati “Niba bica mu nzira ndende ntabwo tubisobanukiwe, niba  hari ibyo badusaba babidusabe ariko tubone ibyangombwa by’inzu.”

Undi nawe utuye muri uyu Mudugudu  yavuze ko yishimira kuba baragobotswe bagahabwa inzu nyuma yo kwirukanwa imahanga ariko agasaba ko inzu yatujwemo bamuha icyangombwa cya yo.

Yagize ati “Ntabwo tuzi impamvu byatinze ,twagerageje kubivuga kenshi,abayobozi b’Akarere batugeraho,barafotora ariko kugeza nubu niturabibona.”

Yakomje agira ati “ Niba utakwaka ideni muri Banki ngo witeze imbere,urumva nta mibereho tuba dufite ,ni ukubaho ariko mu buzima budafite ikizere.”

- Advertisement -

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera,Mutabazi Richard, yabwiye UMUSEKE iki kibazo bakizi gusa ko hagikorwa isuzumwa ku baturage badafite ibyo byangombwa gusa ntiyatangaza igihe bazaba bamaze kubibona.

Yagize ati “Nibyo, hari isuzumwa turimo gukora hose ngo abujuje ibisabwa bahabwe ibyangombwa .Igihe kizaterwa  n’igihe umukoro urangiriye n’ibyo basanzemo.”

Aba baturage barasaba ko bahabwa ibyangombwa  by’inzu kugira ngo babashe gukora ibikorwa bitandukanye bibateza imbere kandi bagire n’uburenganzira ku nzu.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE RAYMOND  / UMUSEKE.RW