Gasabo: Avuga ko ubuyobozi bwamusenyeye inzu butabanje kumumenyesha

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Uwiringiyimana Damour utuye mu Murenge wa Nduba, Akagari ka Muremure, Umudugudu wa Nyaburoro, yavuze ko ubuyobozi bw’Umurenge buri kumwe na DASSO ndetse n’abo bwari bwatumye, bwamusenyeye inzu yari amazemo amezi arenga ane, ubuyobozi buvuga ko yayubatse mu buryo bw’akajagari.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nduba buvuga ko iyi nzu yari yubatse mu buryo bw’akajagari.

Uyu mubyeyi w’abana babiri, yavuze ko  kuwa 29 Nzeri 2021, inzego z’ibanze  ziri kumwe n’abantu bitwaje ibikoresho bitandukanye  zaje  gusenya inzu ye  kandi zitabanje kumumenyesha agashengurwa n’uko ari we basenyeye gusa mu mudugudu nyamara  yarayubatse ubuyobozi bubizi .

Yagize ati “Baje kunsenyera inzu yari ihamaze nk’amezi ageze kuri ane.Ejo nibwo baje gusenya bari mu modoka y’irondo  kandi ni njye bansenyeye jyenyine mu mudugudu wose .”

Uyu mubyeyi avuga ko ubuyobozi bwasenyeye inzu y’icyumba kimwe na salon yari yiyubakiye mu bushobozi bwe buke kuko asanzwe ari mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe .

Uwiringiyimana yavuze ko mbere y’uko abanza kwimukira muri iyo nzu  , musaza we yari yaramutije inzu, avuga ko yari amazemo imyaka itanu  ariko musaza we ageze  igihe cyo gushinga  urugo rwe amusaba ko yayivamo gusa amugurira ubutaka , ari naho yaje kubaka aho hantu avuga ko yari maze igihe.

Yavuze ko ubuyobozi buza kumusenyera, butabanje kumumenyesha ndetse ko muri uko gusenya ibikoresho bye byo mu nzu byasenyutse.

Yagize ati “ Ntibigeze bambwira ngo ni  nsohore ibintu, kubera ko ntwite nta mbaraga nari mfite.Nagiye kubona mbona  ibinonko biri kungwaho ndyamye.Noneho ngerageza kubabaza impamvu bansenyera, bakamenera ibintu  birimo n’ibikoresho. Ibiryo nari natekeye abana barabimena.Barambwira ngo nimba mfite ikibazo, ni ngende Umurenge ubinyishyure.”

Uyu mubyeyi yavuze ko icyo gihe abasenyaga bamubwiye ko bahawe akazi ko gusenya bityo ko ibyo ari kuvuga ntacyo bivuze.

- Advertisement -

Yakomeje agira ati “ Ubwo nibwo bamfashe, baransunika ngwa hasi ngwisha ikibuno , umugongo wange uhita uturika.Mpita mererwa nabi cyane nk’umuntu utwite .Ubwo nibwo imbangukiragutabara yamvanye  mu rugo , injyana ku Bitaro bya Kibagabaga gusa muganga ari kugerageza  kunyitaho.”

Uyu mubyeyi yavuze ko kugeza ubu afite ikibazo cy’uburyo umuryango we uri bubeho cyane ko umugabo witwa Nshimiyimana Samuel wari usanzwe  ubu ari mu maboko y’inzego z’umutekano.

Yagize ati “ Inzara igiye kunyicira kwa muganga, nta mafaranga mfite kandi n’umugabo wari gusigara ashaka uburyo yangemurira bamufunze, abana ubu bari mu baturanyi.”

Uyumubyeyi yavuze ko mu gihe yari ari kubaka  ubwiherero ndetse n’ubwogero bw’iyo nzu, abayobozi  bo ku rwego rw’umudugudu bamusabye amafaranga ariko ababwira ko nta mafaranga afite, agakeka ko ari byo byabaye intandaro yo gusenyerwa kuko muri ako gace nabwo hari abandi bari bahubatse  nyamara nta byangombwa bafite.

Abaturanyi ba Uwiringiyimana Damour, bavuze ko batunguwe no kubona ubuyobozi buza kuyisenya kandi  yari ayimazemo igihe  nubwo bwose yari yarayubatse mu buryo butemewe.

Bavuze ko  kandi ko muri ako gace hari abandi bubatse mu buryo butemewe n’amategeko gusa ko batigeze basenyerwa, ibintu babona ko habayemo akarengane.

Niyomfura Clemence yagize ati “Nta muntu n’umwe bigeze basenyera uretse we muri uyu mudugudu.Ntabwo bamumenyesheje kuko baza kuyisenya umugabo ntiyarahari.”

Uyu mubyeyi yavuze ko muri iyi nzu basenye, yari ayimazemo igihe gusa avuga ko inzu yabagamo kuri ubu yayeguriye musaza we abona kwinjira muri iyo nzu yasenyewe.

Undi nawe witwa Mukamwambutsa Fortune, yagize ati “Twagiye kubona, tubona imodoka iraje, ije gusenya,ubwo uwo mubyeyi yari arimo kuko amaze iminsi afite intege nke kuko atwite.Bahageze batangira gukuraho amabuye. Ubwo batangira guhirika, bya bintu bye byose bikiri mu nzu. “

Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nduba, Nibagwire Jeanne, yavuze ko ibyo uyu mubyeyi avuga ari ibinyoma ko ahubwo yari asanzwe afite inzu kandi ko batakwihanganira umuntu wubaka mu buryo bw’akajagari.

Yagize ati “Ni ukuvuga ngo iyo umuturage asabwe gukura akajagari nta gakureho, Urwego rw’Umurenge ni rwo rujya kugakuraho, umuturage akishyura ibifite agaciro  gahwanye n’ibyakagakuyeho. Uriya  muturage inzu yayigiyemo mu gitondo.Twamusabye gukuraho akajagari ariko ntiyagakuraho.Rero iyo bigenze kuriya Urwego rw’Umurenge ni rwo rujya kugakuraho kuko biri mu ibwiriza.Nta wa muhutaje, nta n’umuntu wamukomerekeje.”

Yakomeje ati “ Afite ahandi hantu aba ,yari atuye muri uriya mudugudu  asanzwe afite ahantu aba.”

Uyu muyobozi yavuze ko mu gihe haba hari uwamuhutaje yagana Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha agatanga ikirego.

Uyu muturage arasaba ko yarenganurwa  agafashwa guhabwa ahandi hantu aba.

Ikibazo cy’abubaka inzu  nta bya ngombwa nyuma ubuyobozi bwa bimenya bukaza  kuzisenya si ubwa mbere kigaragaye gusa abaturage bakunze kugaragaza ko inzu ijya kuzura  ubuyobozi bw’umudugudu buba bubizi ndetse ko  hari ubwo hakunze kuvugwamo amanyanyanga mu kemerera umuturage kubaka.

Nyiri iyi nzu avuga ko yayubatse mu bushobozi buke yari afite yasenywe kuko atatanze ruswa.
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW