Bamwe mu baturage batuye mu mirenge ya Ndera na Bumbogo igize Akarere ka Gasabo barasaba guhabwa ingurane y’imitungo yabo yangijwe irimo imyaka n’inzu ubwo hakorwaga umuhanda uhiriyeho iyi mirenge.
Aba basaba guhabwa ingurane ni abo mu tugari twa Mikuyu muri Ndera , Musave na Nyabikenke muri Bumbogo .
Babwiye Radio 1 ko ubwo ibikorwa byo gukora uyu muhanda ureshya na Kilometero 20 byatangiraga,babwiwe n’umushoramari wakoze uyu muhanda ko babaza Urwego rw’Akarere cyangwa Umurenge kuko ari bo yishyuye.
Umwe yagize ati “Twagiye kubona, tubona imashini iraje itema ishyira epfo y’umuhanda , itaba mu myaka .Tubajije abantu batwara imashini,batubwira y’uko Umurenge wa Ndera n’Umurenge wa Bumbogo, umushinwa ufite uruganda rw’amabuye ndetse rusya na konkasi yahaye amafaranga Umurenge wa Ndera n’uwa Bumbogo ko twebwe nta kintu tugomba guhabwa ari ibyangijwe ndetse n’byatabwe.”
Aba baturage bavuze ko ubwo uyu muhanda watangiraga, nta rwego na rumwe rw’ubuyobozi rwabaganirije.
Undi yagize ati “Nta na gitifu w’Umurenge wigeze aza ngo atubwire ati ngo hano bagiye kuhakorera umuhanda wenda ngo ibizangizwa muzabibarirwa kandi hano “
Umuyobozi Nshingwabikorwa Wungirije w’Akarere ka Gasabo, Mudaheranwa Regis,yavuze ko ibikorwa byo gukora uyu muhanda bigiye guhagarikwa, abaturage bakabanza kuganirizwa ku nyungu bafitemo.
Yagize ati “Ibikorwa turaza kubihagarika,hanyuma nitubihagarika , bakoreshe inama, nyuma nibamara gukoreshwa inama bavuge ngo ntabwo dushaka ko umuhanda unyura aha,dutegereze hanyuma tuzajyane umushinga muri Njyanama kugira ngo twumve uko ibi bikorwa rusange cyane cyane iby’amajyambere uko bizagenda.”
Yakomje agira ati “Tuzajya muri njyanama, turebe niba barengeje metero kare ziteganywa n’itegeko niba itarenze niba hari ibyangijwe babyishyurwe.”
- Advertisement -
Kuba hari abaturage barenganywa bakangirizwa imitungo ntibahabwe ingurane, bigarukwaho n’Umuyobozi w’Umuryango urwanya ruswa n’Akarengane ishami ry’URwanda,Ingabire Marie Immaculee, aho avuga ko abaturage bakunze kurenganwa mu gihe hakorwa ibikorwa by’inyungu rusange.
Yagize ati “Abaturage bakunze kwinubira cyane ibikorwa by’ingurane ku nyungu rusange kandi si hamwe si habiri, batinda kwishyurwakandi batanabigiyemo n’inama.”
Si ubwa mbere abaturage bagaragaza ikibazo cyo kudahabwa ingurane ku bw’inyungu rusange bityo ko inzego zirebwa n’iki kibazo ziba zikwiye kubikurikirana.
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW