Gasabo: Inkuru y’urukundo rudasanzwe yarangiye nabi “umugore atwika inzu irimo moto”

*Ngo yamusanze asomana n’ umukobwa

Umugore witwa Mukampabuka Beatrice w’imyaka 62 ari mu maboko ya RIB mu Murenge wa Jali yafashwe nyuma yo gutwika moto y’umugabo we witwa Kimonyo uri mu kigero cy’imwaka 30 bapfa “gufuha”.

Moto bari batunze yahiye irakongoka

Uru rugo rudasanzwe ngo babana mu makimbarane aho umugore ashinja umugabo we kumuca inyuma, akikundira abandi bakobwa.

Kuri uyu wa Kabiri mu masaha ya saa kumi z’umugoroba, umwe mu baturage wahaye amakuru UMUSEKE avuga ko umugabo yazanye umukobwa avuga ko ari umukozi uzajya ucuruza mu kabari bafite, intandaro yo gutongana ituruka aho.

Uwaduhaye amakuru avuga ko bariya bantu batuye mu Kagari ka Nyakabungo, Umudugudu wa Rugina, ari naho umugabo afite akabari.

Ati “Umugore we ubana ko amuruta “umugore arakuze kandi umugabo ubona ko ari umusore”. Bivugwa ko umugabo amuca inyuma…Uyu munsi yagize azana umukozi w’umukobwa avuga ko azakora muri ako kabari.

Umugore yaje kujya mu nzu “asanga basomana”, niko gufata ibintu byose birimo matela, na moto arafunga ubundi aratwika.

Yakomeje agira ati “Abantu babonye umwotsi upfupfunyutse baratabara. Umukobwa afata ibye arigendera.

Uyu muturage wahaye amakuru UMUSEKE avuga ko bishoboka ko umugore yashakaga kubatwika bose bagahira mu nzu “ngo yavugaga ati “n’ubundi imitungo yanjye niyo ikoshya reka nze nkwereke”.

- Advertisement -

Nyuma y’ibyabaye umugore yajyanywe kuri RIB.

Abaturage batabaye babonye inzu itangiye gucumba umwotsi kandi harimo abantu

Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jali, Niyomugabo Gregoire yemeje aya makuru.

Ati “Byabaye ni umugore watwitse moto y’umugabo we biturutse ku makimbirane. Umugore ari muri RIB kugira ngo barebe icyabiteye.

Uyu muyobozi avuga ko nta gihamya y’ibivugwa ko umugabo aca umugore we inyuma nk’uko bivugwa.

Yabwiye UMUSEKE ko mu byahiye harimo moto, na matela.

Ati “Amakuru dufite ni uko hari amakimbirane bari basanganywe nk’umugore n’umugabo kandi RIB irimo kubikurikirana.

Uyu muyobozi yavuze ko basaba abaturage ko igihe bafitanye amakimbirane bajya bayageza mu buyobozi bukabumvikanisha, ndetse bakajya babwira ibibazo byabo abo mu miryango bakabafasha.

Uyu muyobozi yavuze ko biriya byabaye ahagana saa kumi z’umugoroba, kandi ko nta muntu wakomeretse.

Inzu yasigaye ari ikirangara
umugore yatwitse inzu n’imitungo “avuga ko ari ibye kandi ari byo byoshya umugabo we”

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW