Musabyimana Goreth w’imyaka 48 n’umwuzukuru we Dusabimana Henriette w’imyaka 13 bo mu Murenge wa Gitoki mu Kagari ka Mpondwa, Umudugudu w’ Akaruganda mu Karere ka Gatsibo bishwe bakaswe imitwe n’abantu bataramenyekana.
Amakuru avuga ko ibi byabaye mu saha ya saa tanu z’ijoro ryo ku wa 30 Ukwakira, 2021 ubwo aba bombi basangwaga mu nzu babagamo baciwe imitwe ndetse bikekwa ko abagizi ba nabi bayijyane, gusa abaturage bafatanyije n’inzego z’umutekano gushakisha imitwe isangwa mu kirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro kiri muri ako gace.
Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Gatsibo, Nankunda Jolie yahamirije UMUSEKE ko amakuru yamenyekanye nyuma yaho hari umwana wari uryamye mu nzu yo hanze atabaje abaturanyi.
Yagize ati “Hari umwana wari uryamye mu nzu itari iyo abo bitabye Imana barimo, ni we watabaje atera induru, abaturanyi babyumvise barabyuka baje basanga ni uko byagenze.”
Uyu muyobozi yavuze ko muri uru rugo nta makimbirane azwi yari arimo gusa ko inzego zishinzwe Ubugenzacyaha zitangiye gukora iperereza.
Yagize ati “Amakuru twahawe nta makimbirane gusa abashinzwe gukora iperereza no gukurikirana ibyaha barimo barabikurikirana, ubwo ibyo bazashishoza mu nshingano zabo bazabiduhereza gusa nta makimbirane yari azwi ku buryo yazana urupfu.”
Uyu muyobozi yahumurije abaturage abasaba kuba ijisho rya mugenzi w’undi no kwicungira umutekano.
Ati “Icyo umuntu yakangurira abaturage ni uko umutekano ari uwa twese, imiyoborere myiza, ubuzima bwiza n’iterambere, bityo ni uko umuntu aba ijisho rya mugenzi we, abantu bagakora amarondo, umutekano muke w’umuturanyi na we aba ari muke kuri we.”
Nankunda yavuze kandi ko ibyabaye ari akaga gakomeye bityo ko umuntu waje mu Mudugudu mushya bakwiye kujya bamenyesha inzego zitandukanye kandi abaturage bakarinda umutekano w’ibyabo n’ubuzima bwabo.
- Advertisement -
Kugeza ubu ntiharamenyekana uwaba wihishe inyuma y’ubu bugizi bwa nabi. Imirambo ya ba Nyakwigendera yahise ijyanwa ku Bitaro bya Ngarama.
Iki gikorwa cy’ubugome ndengakamere kibaye mu gihe mu minsi ishize nabwo mu Karere ka Rulindo hari umubyeyi w’imyaka 45 wasize abana batatu nyuma yo gutwikishwa lisansi agapfa.
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW