Guv Kayitesi yaciye umurongo ku ruhare rw’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’igihugu

Nyanza: Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice avuga ko nk’ubuyobozi bwite bwa Leta ntaho bashobora kugera  bwonyine butari kumwe n’abafatanyabikorwa bafasha mu iterambere ry’umuturage.

Guverineri Kayitesi yashimye uruhare abafatanyabikorwa bagira mu iterambere

Mu mwiherero w’iminsi ibiri ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere (JADF) rigizwe n’imiryango mpuzamahanga, imiryango nyarwanda itari iya Leta n’amadini n’amatorero n’ibindi bigo bitandukanye bari kumwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza bari gukorera mu karere ka Muhanga bareba uko imihigo bahize yeshejwe.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice yashimiye uruhare abafatanyabikorwa bagira mu iterambere ry’Akarere aho yemeza ko babafasha muri byinshi.

Ati “Uruhare rw’abafatanyabikorwa ni ntagereranwa, ntabwo twe twenyine nk’ubuyobozi bwite bwa Leta dushobora kugera aho tugera tutari kumwe namwe.”

Guverineri Kayitesi yakomeje avuga ko ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere (JADF), imikoranire n’ubufatanye bagirana n’ubuyobozi bituma bagera kure kurushaho ndetse bigatuma n’iterambere ry’abaturage bakorera ryihuta.

Perezida w’ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’akarere (JADF) Nshimyumukiza Martin yavuze ko mu myaka 5 Komite ye imaze iyobora bageze kuri byinshi.

Yongeraho ko  bagitangira abandi bafatanyabikorwa batabyumvaga kuko mu mwaka wa 2016  abafatanyabikorwa bari 34 ariko uko ibihe byagendaga bisimburana bagendaga babyumva, muri uyu mwaka wa 2021 abafatanyabikorwa bose hamwe bageze kuri 58.

Ati “Bivuze ko abantu bamaze gusobanukirwa gukorera hamwe kandi no kwimenyekanisha mu Ihuriro bakanamenya ko iterambere ry’umuturage rigerwaho, ari uko twese twagaragaje ibyo dukora.”

Mu gihe cy’imyaka itanu iheruka ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’akarere ka Nyanza (JADF) ryagiye rikora ibikorwa bitandukanye birimo gushyigikira gahunda y’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame yo koroza inka abaturage batishoboye 746.

- Advertisement -

Bubatse Ibigo Nderabuzima 10, hanubakwa ibiraro (amateme) 3 n’ibindi bikorwa bitandukanye.

Perezida wa JADF Martin avuga ko mu myaka itanu bamaze abafatanyabikorwa ayoboye biyongereye
Abafatanyabikorwa barikumwe n’ubuyobozi bw’akarere ka Nyanza bari mu mwiherero uzamara iminsi ibiri

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW