Huye: Abahinzi b’inyanya barataka kubura isoko ry’umusaruro wabo

webmaster webmaster

Abahinzi baturuka mu turere twa Huye na Gisagara bagurishiriza umusaruro wabo w’inyanya mu mujyi wa Huye barataka ibihombo baterwa no kubura isoko ry’uyu musaruro mu gihe cy’umwero w’inyanya ziba zarahinzwe mu mpeshyi, bagasaba ubuyobozi gushakira umuti iki kibazo kuko nayo bashoye bahinga batazayagaruza.

Abagurishiriza umusaruro w’inyanya mu mujyi wa Huye barataka ibihombo baterwa no kutazibonera isoko

Hirya no hino mu gihugu mu bihe bitandukanye humvikana ikibazo cy’ibura ry’imboga cyane cyane inyanya, ku rundi ruhande ariko henshi hagenda humvikana abaturage bataka ibihombo bituruka kuba umusaruro w’inyanya uba warabonetse ku bwinshi bakabura isoko ryawo.

Iki kibazo nicyo abahinzi bazana inyanya mu Mujyi wa Huye bafite, mu mezi nk’abiri ashize inyanya yari imari ikomeye kuko agatebo kaguraga ibihumbi icyenda by’amafaranga y’u Rwanda(9,000Frw) kuzamura kandi zikabona umugabo zigasiba undi. Gusa magingo aya inyanya zareze none agatebo kageze ku gihumbi na magana atanu (1,500Frw).

Nubwo igiciro kikubise hasi no kuzibonera umuguzi nabyo ni ingume kuko abahinzi babaga bagurishije umusaruro saa tatu za mugitondo bageza saa saba bakizererana inyanya mu mujyi wa Huye ashakisha abakiriya baatazi aho baturuka, aho kuguma aho bimuriwe kubera ingambwa zo kwirinda Covid-19 inyuma y’inzu mberabyombi y’Akarere ka Huye.

Aba bahinzi baganira na RBA, amarira ni yose kuko umusaruro w’inyanya babura aho bawerekerana, aho bisaba ko hari abamara iminsi itatu abitsa inyanya ze akagaruka kuzicuruza bukeye.

Uyu ni Niyomugabo Theophile, avana inyanya mu karere ka Gisagara azizanye mu Karere ka Huye, gusa ngo amafaranga bamuguriraho umusaruro we ntaho amujyana ahubwo amusubiza inyuma bitewe n’imvune aba yavunitse.

Ati “Nazanye udutebo tune ariko tugeze saa yine nagurishije tubiri gusa kandi mbere nabaga nanatashye, ubu nimbura umukiriya ndazibitsa nzagaruke ejo kuzicuruza. Ubu agatebo ntibari kuturengereza 1,500Frw. Ibi bintu biri kudushyira mu bihombo bitewe n’imvune tuba twavunitse.”

Ndagijimana Jean Damascene, nawe n’umuhinzi w’inyanya mu karere ka Gisagara akaza kuzishakira isoko mu mujyi wa Huye.

Yagize ati “Uyu mwaka byarakabije , nk’ubu nashoye mu bihumbi Magana abiri (200,000Frw) ariko ibitebo icumi nazanye sinakuyemo n’ibihumbi icumi kandi nagakuyemo mu bihumbi mirongo itanu (50,000Frw) mu minsi yashize. Ikibabaje n’uwo muntu uguhombya akazijyana ntawe turi kubona.”

- Advertisement -

Akomeza asaba ko bashakirwa isoko ry’umusaruro wabo bagatera imbere nk’abandi bahinzi aho gukorera ubusa, ati “Badufashije tukagira ahantu twagemura umusaruro wacu tudahomba byadufasha kwiteza imbere. Iki kibazo si icya none gihoraho ko inyanya zibura ariko zakera zikabura isoko kuko nta buryo twanazihunikamo.”

Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, avuga ko iki kibazo bagiye kugishakira umuti bavugana n’ibigo by’amashuri bikazigura, gusa ngo bari gukora ibishoboka byose ku buryo abashoramari bakitabira kubyaza umusaruro izi nyanya ndetse hakajyaho n’uburyo bwo kuzihunika.

Ati “Igihembwe cya C hahingwa imboga cyane ugasanga abaturage bitabiriye guhinga inyanya kandi ni byiza. Twifuza ko twabona abashoramari dufatanya mu gutunganya umusaruro w’inyanya kuko buri gihe iyo zeze abaturage bagurirwa ku giciro cyo hasi. Dukomeje gushishikariza abashoramari ku buryo twabona uruganda rutunganya umusaruro w’inyanya, mu Karere ka Kamonyi hari koperative yagaragaje icyo gitekerezo turi gushaka uko twayishyigikira ikajya ikusanya uwo musaruro.”

Akomeza agira ati “Ikindi kintu turi gushyiramo imbaraga ni ugushaka uburyo bwo guhunika uyu musaruro, ku buryo umuhinzi adahatirizwa kujyana umusaruro ku isoko ahubwo abe yahunika akazagurisha muri bya bihe ziba zarabuze igiciro kitari hasi kandi turakorana n’uturere byihutishwe.”

Ibura ry’isoko ry’umusaruro w’inyanya ntabwo ari mu Karere ka Huye cyumvikanye gusa kuko mu gihe cy’ihinga, inyanya ziba zarahinzwe mu gihembwe cy’ihinga cya C zibura isoko abahinzi bakagurirwa ku giciro cyo hasi.

Aba bahinzi bajyana umusaruro wabo mu mujyi wa Huye, iyo bagurishije ku giciro cyo hejuru ufite inyanya nziza ntiyarengerezwa amafaranga y’u Rwanda 2,500Frw ndetse bamwe bagahabwa n’igihumbi ku gitebo.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW