Inkomoko y’igitekerezo cyashibutsemo filime igezweho yitwa “Paru n’inshuti ze”

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Uko uruganda rwa Sinema mu Rwanda rugenda rwaguka ni nako abakora filime n’abazitunganya bya kinyamwuga barushaho kugenda bashyira ku isoko filime nziza n’abazireba bakiyongera ku bwinshi.

Bamwe mu bakinnyi b’imena bakina muri filime “Paru n’inshuti ze”

Tariki ya 03 Nzeri 2021 nibwo hatangiye gusohoka filime y’uruhererekane yitsa ku nkuru igamije kwigisha ubushuti ndetse n’uburyo umuntu ashobora kwikura mubibazo uko byaba biremereye kose yitwa “Paru n’Inshuti ze”.

Ni filime yanditswe n’umunyamakuru wa Radio/TV10 witwa RUKUNDO PACIFIQUE  uzwi nka Paru mu ruhando rwa sinema nyarwanda, usibye gutegura no gukina filime, akora ibiganiro bya sinema kuri Radio/TV10.

Rukundo  Pacifique watangije iyi filime, yabwiye UMUSEKE ko yatunguwe cyane no kubona filime ye iri mu zikunzwe mu Rwanda, abishingira ku buryo iri gukurikirwa cyane kuri shene ya youtube itambukaho ndetse n’ubutumwa bahabwa n’abakunzi ba sinema.

Ni filime avuga ko batekereje nyuma yo kubona uko Sinema nyarwanda  imaze kwamamara n’umumaro ifitiye sosiyete muri rusange, aha ngo niho batekereje gukora inkuru ishamikiye ku buzima bw’umusore wiyemeje gushakisha ubuzima ahereye ku mirimo isa n’itoroshye.

Ati ” Umusore PARU aba ashakisha ubuzima akora muri restaurent adahembwa umushahara uhagije, aba afite umukunzi witwa Noella gusa Paru ntiyifuza ko umukunzi we abona ko aciriritse bitewe n’uko adafite amafaranga ahagije, Paru aba afite inshuti zikunda iraha zikamurya natwa ducye akorera muri restaurent. urebye ni ubuzima bw’urubyiruko rwo mu Mujyi.”

Nyuma yo kugira iki gitekerezo Paru avuga ko ikintu cyahise kimuza mu mutwe ari inkuru y’umusore ujya gushakisha ubuzima bikamucanga.

Ati “Ni aho rero twatangiriye kwandika inkuru ya Paru wiyemeza gukunda umukobwa usobanutse akiyemeza kumuhisha akazi akora n’udufaranga abonye tukaribwa n’inshuti ze zikunda iraha!”

- Advertisement -

PARU avuga ko uburyo iyi filime ikurikiranwa bimuha icyizere ko izagera ku gasongero ka filime ziteguye neza kandi zikinamo abahanga, ubu igeze kuri Episode ya 5 kuri Season ya mbere, avuga ko Season ya mbere izasozwa na Episode ya 10.

Paru ashimangira ko iyi filime y’uruhererekane Seasons zizakurikira iya mbere zizaza ziri ku rwego rwisumbuye ku buryo bifuza ko yazaza muri filime za mbere mu Rwanda zihatanira ibihembo.

Ati “Izindi Seasons zizaza zifite ama episodes yisumbuyeho, twiteguye ko zizaduhesha ibihembo bitandukanye.”

RUKUNDO “PARU” PACIFIQUE azwi muri filime yitwa “The Looser” yo mu bwoko bwa action yasohotse mu mwaka wa 2015, iyi The Looser niyo yamenyekanishije abakinnyi bakomeye muri sinema nyarwanda barimo Shitani, Achile na Tonto, Paru afite n’izindi filime yagiye ashyira hanze.

“Paru n’inshuti ze” ni filime y’uruhererekane ikorwa na Dream Day Studio ifatanyije na Paru Productions.

PARU N’INSHUTI ZE WAYIREBA HANO

Rukundo Pacifique uzwi nka Paru usanzwe ari umunyamakuru akabifatanya no gukina filime

 

Habimfura Gloria Logan ukina ari Toni akaba umwanzi ukomeye wa Paru.
Akayesu Aquilla ukina yitwa Noella akaba umukunzi wa Paru
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW