Insengero, Kiliziya n’Imisigiti byemerewe gusengerwamo iminsi yose

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yamaze kuba yemerera insegero, imisigiti na za Kiliziya gusengerwamo buri munsi nk’uko byari bisanzwe mbere ya Covid-19, gusa bazajya basenga hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo.

                                                                                        Imisigiti nayo yakomorewe

Ibi bije nyuma y’uko Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda n’ubuyobozi bwa Kiliziya Gatolika bandikiye Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu bayisaba ko bakemererwa gusenga buri munsi uko bisanzwe.

Mu butumwa bwanyujijwe ku rukuta rwa Twitter rw’iyi Minisiteri, bu busabe bwamaze kuba bwemerwa nyuma y’uko bigiweho n’inama n’izindi nzego bireba.

Ubwo butumwa bugira buti “Nyuma yo kugezwaho ubusabe bwagaragajwe n’Ubuyobozi bw’Umuryango w’Abayislam ndetse n’ubwa Kiliziya Gatorika mu Rwanda busaba kwmererwa gusenga buri munsi nk’uko byari bisanzwe biri mu mikorere yabo, tumaze kubijyaho inama n’izindi nzego, turabamenyesha ko bemerewe gusenga buri munsi .”

Ubu butumwa bukomeza buvuga ko gusenga buri munsi bigomba  kuba hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19 kandi bikareba n’andi madini n’amatorere asanzwe aterana mu mibyizi.

Bagize bati “Andi madini ‘amatorero asanzwe aterana mu mibyizi nayo aremerewe, akubahiriza ingamba zo kwirinda Covid-19.”

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, yashimangiye ko iyi gahunda ireba amadini n’amatorero yemewe mu Rwanda muri za Kiliziya, Insengero n’imisigiti byari bisanzwe byemerewe gusenga kuko zujuje ibisabwa.

Ubusanzwe Abakiristo Gatolika basanzwe bagira Misa zo mu mibyizi ndetse n’andi materaniro y’imiryango ya agisiyo gaturika. Naho Abayisilamu bo bakagira amasaha yo kujya gusengera mu Misigiti bitewe n’amasaha yagenwe yo kuvugiraho amasengesho.

- Advertisement -

Uko bari basanzwe bakora nuko basengaga umunsi umwe mu Cyumweru, Abayisilamu basengaga ku wa Gatanu naho Abakiristo Gatolika bagasenga ku Cyumweru, gusa imihango yo gusezera ku bantu bitabye Imana yakorwaga yitabiriwe n’abantu bagenwe. Andi madini n’amatorero amenshi muri yo ntago asenga mu mibyizi gusa hari ibikorwa byo guterana bijya bibaho.

Bakomorewe nyuma y’uko Inama y’Abaminisitiri yateranye tariki ya 23 Nzeri 2021, yakomoreye bimwe mu bikorwa byari bimaze igihe kirekire bifunze nk’utubari twari tumaze amezi 18, imikino y’amahirwe n’ibindi.

Gusa ibi bijyana nuko imibare y’abandura Covid-19 ikomeje kugabanuka, imibare ya Minisiteri y’Ubuzima ya tariki 1 Ukwakira, igaragaza ko mu minsi irindwi ishize ubwandu bwari kukigero cya 1.5%.

Ni mu gihe kandi  imibare y’abakingiwe igeze ku bantu barenga miliyoni ebyiri, naho abakingiwe mu buryo bwuzuye bakarenga miliyoni imwe n’igice. Nko mu mujyi wa Kigali gukingira birarenga 70%, mu gihugu hose bigeze kuri 23% karenga.

Andi madini n’amatorero biterana mu ibyizi nabo bakomorewe
Kiliziya zakomorewe gusengerwamo iminsi yose nk’uko byahoze
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste /UMUSEKE.RW