Kamonyi: Ikamyo yishe Umwarimu inakomeretsa mugenzi we bari kumwe

Ahagana saa moya za mu gitondo, kuri uyu wa Kabiri mu Mudugudu wa Nyarusange, Akagari ka Karengera, mu Murenge wa Musambira ikamyo yakoze impanuka yica Umwarimu ndetse ikomeretsa bikabije undi bari kumwe.

Ikamyo yakoze impanuka yica Umwarimu 1 ikomeretsa na mugenzi we bari bajyanye ku kazi.

Imodoka y’ikamyo ifite  Plaque  yo muri Uganda UAY 866F yavaga Uganda yerekeza muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, itwawe na TWAHA Guremy w’imyaka 42 y’amavuko, yakoze impanuka igeze mu Mudugudu wa Nyarusange.

Nk’uko amafoto abigaragaraza imodoka yataye umuhanda, ihita igonga abanyamaguru 2, bari Abarimu bagiye kwigisha kuri GS Wimana mu Kagari ka Kivumu.

Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Kamonyi, Tuyizere Thaddée yabwiye UMUSEKE ko yahitanye Sebanani Callixte w’imyaka 29  y’amavuko, inakomeretsa mugenzi we Kirabo lnidy w’imyaka 25 y’amavuko.

Yahise ajyanwa mu Kigo Nderabuzima cya Musambira.

Tuyizere yanavuze ko umushoferi wari utwaye iyo modoka yahise atoroka, nyuma hiyambazwa imodoka ya breakdown ya Police iterura iriya kamyo.

Yavuze ko iyo mpanuka yatewe no gutwara nabi imodoka by’umushoferi.

Ubwo twateguraga iyi nkuru twagerageje kuvugisha Umuvugizi wa Polisi, CP Kabera Jean Bosco avuga ko agiye gukurikirana iby’iyi mpanuka ko akaduha amakuru yisumbuyeho.

Abakoresha umuhanda Muhanga-Kigali bavuga ko impanuka muri iyi minsi zagabanutse bitewe n’ingamba zashyizweho zirimo umubare munini wa Camera ndetse n’Abapolisi bashinzwe kubungabunga umutekano wo mu muhanda.

- Advertisement -
Hitabajwe beakdown kugira ngo ivane iriya kamyo aho yaguye

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Kamonyi.