Kamonyi: Umugabo wabaga kwa Nyirasenge birakekwa ko yiyahuje umuti uterwa inka

webmaster webmaster

Umugiraneza Gaspard w’imyaka 39 birakekwa ko yiyahuye akoresheje umuti uterwa inka, abo babanaga mu nzu bagerageje gutabara ariko nyuma arapfa.

                                                                     Ibiro by’Akarere ka Kamonyi

Ibi byabaye mu ijoro  ryo ku wa 12 Ukwakira, 2021 mu Murenge wa Rugarika, Akagari ka Kigese, Umudugudu wa Bikamba mu Karere ka Kamonyi.

Uwahaye amakuru UMUSEKE yadutangarije ko ibi byabaye ubwo uyu mugabo ubusanzwe wabaga kwa Nyirasasenge yari agiye kuryama ndetse n’abandi bo muri uwo muryango agahita yiyahuza umuti.

Yatubwiye ko abo muri uwo muryango bumvise ataka, bagiye kureba basanga umuti umuri iruhande, nyuma aza gupfa.

Ibyo bikimara kuba inzego zitandukanye zirimo n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) zahageze, hatangira gukorwa iperereza.

Umunyambanaga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kigese, Mafurebo Marie Rose yabwiye UMUSEKE ko na bo amakuru bayamenye bakihutira kujyaho, gusa bagasanga yamaze gushiramo umwuka.

Yagize ati “Nibyo yabaga kwa Nyirasenge arara mu  nzu ya wenyine, bigeze nijoro bumva umuntu arimo ataka, bagiye kureba basanga yanyoye imiti yica.”

Uyu muyobozi yavuze ko nta makimbirane cyangwa urwango rundi yari afitanye n’umugore we gusa bigakekwa ko yaba yabikoreshejwe n’ubusinzi.

Mafurebo yavuze ko bidakwiye ko umuntu yakwiyambura ndetse ko  n’umuturage wagira ikibazo aba akwiye kukigaragaza.

- Advertisement -

Yagize ati “Abaturage baragirwa inama yo kwirinda kwiyahura kuko si igiubizo. Ibibazo byose wagira, wagerageza kubigaragaza kuko kwiyahura si cyo gisubizo.”

Uyu mugabo akomoka mu Karere ka Nyanza yari amaze umwaka aba kwa Nyirasenge. Umugore we asanzwe aba i Nyanza, asize abana 2.

Umurambo wa nyakwigendera wabanje kugezwa ku Bitaro bya Kacyiru kugira ngo ukorerwe isuzuma.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE RAYMOND  / UMUSEKE.RW