Kayonza: Hatangijwe umushinga wo gutera ibiti by’imbuto ibihumbi 400 mu kurwanya inzara

Kuri uyu wa 14 Ukwakira 2021, Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Mukeshimana Gerardine yatangije igikorwa cyo gutera ibiti by’imbuto ziribwa bigera ku 440, 000 ko bizafasha kuzamura imirire no kurwanya inzara.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Mukeshimana Gerardine yatangije gutera ibiti by’imbuto ibihumbi 440 mu mirima y’abaturage bo mu Turere twa Kayonza na Ngoma ku buso bungana na hegitari 1150

Iki gikorwa cyo gutera imbuto ziribwa cyateguwe n’umushinga Kayonza Irrigation and Integrated Watershed Management Project (KIIWP), kigamije gufasha abatuye iyi Mirenge kwihaza mu biribwa ndetse no kubasha guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.

Muri uyu Mushinga hazaterwa ibiti ibihumbi magana ane na mirongo ine (440,000), birimo iby’imyembe, avoka, ibinyomoro, iby’amacunga n’ibifenesi ku buso bwa Hegitari 1,150.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba,  CG Emmanuel K Gasana yashishikarize abaturage gukurikirana ibi biti by’imbuto umunsi ku wundi kugira ngo bizabyare umusaruro mu minsi iri imbere, bityo bikure mu bukene banarwanywa imirire mibi.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Mukeshimana Gerardine yasabye abaturage gufata neza ibi biti kuko bizabagirira akamaro mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Yabibukije ko aya ari amahirwe abazaniwe kandi agamije kubateza imbere, bityo bazita kuri izi mbuto, ndetse bakanazishakira amasoko igihe zizaba zatangiye kwera.

Yagize ati “Kubera izuba ryinshi rikunda kwibasira Kayonza, Leta yatekereje ko hakongerwamo izindi mbaraga mu kurwanya amapfa aterwa n’iri zuba, bituma hashyirwaho gahunda yo gutunganya amaterasi y’indinganire atanga akazi ku baturage akanarwanya isuri.”

Yakomeje avuga ko hatekerejwe kandi ku kurwanya ubutayu no guhangana n’ihindagurika ry’ikirere, hagaterwa ibiti bifitiye akamaro abaturage, bituma Leta ihitamo gutera ibiti by’imbuto kuko bizanafasha kurwanya imirire mibi, ndetse bakiteza imbere binyuze mu buhinzi bw’imbuto.

Yasobanuye ko gahunda ya Leta ari ugukora ubuhinzi butanga inyungu, abasaba gukomeza gutera ibiti bisigaye kuko bizaterwa kuri Ha 1,150 kandi bakabifata neza kugira ngo bizabagirire akamaro.

- Advertisement -

Uyu mushinga ugera ku ngo 2, 689 zo mu Karere ka Kayonza na Ngoma bikaba biteganyijwe ko uzamara imyaka itandatu wita ku kuhirira imirima y’abaturage no kubafasha gusobanukirwa no kwita ku biti by’imbuto n’uko byarushaho kubaha umusaruro.

Muri iki gikorwa hazaterwa ibiti bingana na 440,000 birimo: ibiti 60,000 by’ibinyomoro, ibiti 60,000 by’ibifenesi, ibiti 100,000 bya avoka, ibiti 60,000 by’ibinyamacunga, ibiti 160,000 by’imyembe bikazatererwa imiryango 2,689.
Abaturage baterewe ibiti by’imbuto bavuze ko babyishimiye cyane kuko abana babo batabonaga imbuto zo kurya biboroheye.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba , CG Emmanuel K Gasana yasabye abaturage kwita kuri ibi biti kugira ngo bizabahe umusaruro ufatika.
Ibi biti bizaterwa kuri hegitari 1150 hagamijwe guhangana n’ihindagurika ry’ikirere no kurwanya imirire mibi mu baturage.
Minisitiri Mukeshimana yavuze ko ari muri gahunda yo gufasha abaturage guhangana n’imihindagurikire y’igihe  n’imirire mibi

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

AMAFOTO: Kayonza District Twitter

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW