Kigali: RBC yatangiye gupima Covid-19 abari mu tubari

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Ikigo cy’igihugu cyita ku Buzima (RBC),  kuri uyu wa Gatandatu tariki 02 Ukwakira 2021, cyatangije gahunda yo gupima Covid-19 abari mu tubari.

Hatangijwe gahunda yo gupima Covid-19 mu tubari tumwe na tumwe mu Mujyi wa Kigali

Iyi gahunda  ije nyuma y’uko mu ijoro rya tariki 01 Ukwakira 2021, Umujyi wa Kigali wafunze akabari kitwa “People” gaherereye mu Murenge wa Kacyiru, nyuma yo gusanga abantu ari uruvunganzoka, babyina kandi barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19.

RBC yatangaje ko nyuma y’aho utubari duherewe uburenganzira bwo gukora dusabwa kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19,  hari utubari tutubahirije  ayo mabwiriza tuyica nkana.

Umuyobozi Mukuru wa RBC, Dr. Sabin Nsanzimana yavuze  ko n’ubwo iyi gahunda igiye gutangirira mu Mujyi wa Kigali, izakomereza n’ahandi mu gihugu.

Ati “Dushingiye ku kibazo twaraye tugize, ndetse n’ibirimo kugaragara mu ishyirwa mu bikorwa ry’ifungurwa ry’utubari, uyu mugoroba turatangira igikorwa cyo gupima Covid-19 mu tubari tumwe na tumwe hano mu Mujyi wa Kigali, tureba ese hari ababa barimo kwitabira utubari bafite nubwo burwayi.

Icyo na cyo ni igikorwa numva kiza no kuduha ishusho, tuzakomeza no kubikora n’ahandi, n’ejo turateganya kubikora mu nsengero zitandukanye, aho abantu benshi bahurira, kugira ngo dukomeze tureba ko uburwayi no mu zindi Ntara butari gukwirakwira”.

RBC ivuga ko iki ari igikorwa gisa n’ubushakashatsi basanzwe bakora, ari naho ihera isaba uwaza kubyumva wese cyangwa kubibona kubyitabira adashyizeho amananiza, ngo ni nk’uko byagiye bikorwa ahandi hantu hahurira abantu benshi .

Ikindi ngo ni uko ukwezi k’Ukwakira kugeze hari ishusho nziza mu Mujyi wa Kigali ndetse no mu tundi Turere tw’Igihugu ku bantu bandura Covid-19, uretse mu Turere 4 bikigaragara ko tugifite imibare ikiri hejuru, turimo Karongi n’utundi turi ku mupaka w’Amajyaruguru, n’uw’Iburasirazuba, aho bakiri hejuru ya 5% y’ubwandu bwa Covid-19 mu gihe ahandi bari munsi.

- Advertisement -

Ubusanzwe ngo iyo imibare y’abandura itangiye kujya munsi ya 3%, ubuzima buba bushobora gukomeza nk’uko bisanzwe, kuko biba bishoboka guhangana n’icyorezo, mu gihe iyo byatangiye kurenga 5% ari ho usanga Ibitaro byatangiye kwakira abantu benshi bikagera n’aho barenga ubushobozi bw’abo bigomba kwakira.

Iki gikorwa kibaye nyuma kandi y’Inama yabaye ku munsi w’ejo  yahuje ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali n’abatanga serivi zo muri hoteli, resitora, akabari, aho bibukijwe kutadohoka ahubwo bakomeza kwirinda icyorezo.

Umujyi wa Kigali wanditse ugira uti “Mu nama yabaye ejo abafite hotel, resitora n’utubari bongeye gusobanurirwa ko utubyiniro tutakomorewe, ahubwo icyemewe ari abacuranzi bashobora gususurutsa abahasohokeye mu gihe bafata amafunguro cyangwa ibinyobwa.”

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu kuwa 23 Nzeri 2021, yashyizeho amabwiriza agenga abakora  n’abajya mu kabari,  avuga ko mu kabari aho abantu bicara hagomba gushyirwa ikimenyetso kihagaragaza kandi hakubahirizwa intera ya metero imwe n’igice hagati y’intebe n’indi.

Ba nyiri utubari kandi basabwe gushyiraho uburyo bwo kwishyurwa hakoreshejwe ikoranabuhanga.

U Rwanda rukomeje gahunda yo guhangana n’icyorezo cya Coronavirus aho abaturage basabwa kubahiriza amabwiriza yose yashyizweho kandi birinda ikwirakwira ry’icyorezo.

Rwihaye intego yo gukingira abaturage, aho biteganyijwe ko umwaka wa 2022 uzarangira, abagera kuri 60% barakingiwe, mu gihe uyu mwaka rwihaye intego ko 30% baba bamaze gukingirwa.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE RAYMOND /UMUSEKE.RW