Kirehe: Umugabo arakekwaho kuniga umugore we “agapfa amuziza kumuca inyuma”

webmaster webmaster

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 27/10/2021, umugabo witwa Ntezebose Theoneste w’imyaka 34 hamenyekanye amakuru y’uko yishe umugore we amunize.

Byabereye mu Kagali ka Murehe, mu Murenge wa Gahara mu Karere ka Kirehe, aho uriya Ntezebose akekwaho kwica Umugore we witwa Musengimana Odette w’imyaka 32 amunize.

Amakuru y’ibanze avuga ko yamujijije ubusinzi no kumuca inyuma.

Umunyamabanaga nshingwabikorwa w’Akagali ka Murehe, Ignace Harorimana aganira n’Umuseke yavuze ko uyu muryango wari usanzwe  ufitanye amakimbirane.

Ati: “Nibyo ibibazo bari bafitanye byari bizwi n’ubuyobozi bw’Umudugudu batuyemo ko umugabo ashinja umugore we gusinda akanamuca inyuma, ubwo rero ‘yamufashe aramuniga’ amaze kumuniga abantu barahurura ahita atoroka.”

Uyu muyobozi avuga mu gitondo uwo mugabo yaje gufatirwa mu Murenge wa Gatore uhana imbibe n’uwa Gahara, ubu akaba afungiye kuri Sitasiyo ya RIB yaho.

Nyakwigendera abatabaye basanze atarashiramo umwuka ajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Gashongora cyo mu Murenge wa Gahara ari naho yahise agwa.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

- Advertisement -

Camarade UWIZEYE
UMUSEKE.RW/KIREHE