Muhanga: Umugabo ukekwaho gusambanya umwana w’imyaka 8 yatawe muri yombi

Umugabo uri mu kigero cy’imyaka 45 wo mu Murenge wa Rongi, Akagari ka Nyamirambo, Umudugudu wa Rugogwe yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacya, RIB nyuma yo gukekwaho gusambanya umwana w’imyaka 8 ariko hagashira igihe yararekuwe.

UMUSEKE ku wa 18 Ukwakira, 2021 twabagejejeho inkuru y’Umubyeyi witwa Murekatete Marie Grace wo mu Murenge wa Rongi, Akagari ka Nyamirambo mu  Mudugudu wa Mugwato, mu Karere ka Muhanga  usaba  ubutabera bw’umwana we w’imyaka 8 wasambanyijwe ariko  ukekwaho gukora icyaha agutabwa muri yombi, nyuma akarekurwa.

Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rongi, Nsengimana Osward yabwiye UMUSEKE ko ukekwaho gukora iki cyaha yamaze gushyikirizwa inzego zibishinzwe nyuma yo gukorana.

Yagize ati “Ubu twaramufashe twongeye kumugeza ku nzego z’ubutabera. Ubu yashyikirijwe RIB.”

Uyu muyobozi yavuze ko ku wa Kabiri tariki ya 19 Ukwakira, 2021 ari bwo yatawe muri yombi gusa ko andi makuru yatangwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha.

UMUSEKE uracyagerageza kuvugisha Umuvugizi w’uru rwego.

Murekatete Marie Grace ufite umwana wasambanyijwe, yabwiye UMUSEKE ko amakuru y’itabwa muri yombi ry’uwo mugabo bikekwa ko yamusambanyije yayamenye, gusa ko nta rwego rwabimumenyesheje.

Yishimira ko ubutabera buzakora akazi kabwo.

Yagize ati “Ntabwo barabimbwira ariko namenye amakuru ko yatawe muri yombi ku wa Kabiri mu gitondo. Byaranshimishije cyane ko ngiye kubona ubutabera.”

- Advertisement -

https://p3g.7a0.myftpupload.com/muhanga-arasaba-ubutabera-bwumwana-we-wimyaka-8-wasambanyijwe.html

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW