Musanze: Abo muri Cyuve ngo umwanda ugaragara mu bana kubera ko nta mazi meza bagira

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Bamwe mu babyeyi batuye mu Murenge wa Cyuve, mu Kagari ka Cyanya mu Karere ka Musanze, batakambiye ubuyobozi ngo bubagezeho amazi meza kugira ngo babone uko bikiza umwanda ubabangamiye unugarije abana babo.

Ikibazo cyo kuba amazi ari ingume mu Murenge wa Cyuve ngo kibangamiye abaturage
Ikibazo cyo kuba amazi ari ingume mu Murenge wa Cyuve ngo kibangamiye abaturage

Babigarutseho ubwo Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Mme Nuwumuremyi Jeannine yabasuye muri gahunda yo gukemura  ibibazo by’abaturage, mu byo bamweretse biri ku isonga birimo icyo kutagira amazi meza.

Abaturage bavuga ko ari intandaro y’umwanda ukihagaragara cyane mu bana bato.

Kanyamisingi Fidel umwe mu babyeyi yagize ati “Ubu usanga umwana w’imyaka itanu n’umunani akora urugendo rw’iminota 30 ajya gushaka amazi, hakaba n’ubwo ayabuze kubera ko bayarwanira akabura imbaraga, cyangwa akirirwayo umunsi wose.

Turabatakambiye mutugezeho amazi nk’abandi Banyarwanda tudakomeza kwicwa n’umwanda nta ruhare tubifitemo, ahubwo ari ukubura amazi.”

Ikimanimpaye Clementine na we ati “Kubona amazi muri aka Kagari ni ibintu bikomeye, twahereye kera dutaka amazi ariko kugeza n’ubu byaranze, abana bacu bahora basa nabi atari ukubura isabune ahubwo ari ukubura amazi, turasaba ko bayatugezaho nk’uko bayatwemereye.”

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Mme Nuwumuremyi Jeannine yizeza abaturage ko ikibazo cy’amazi batangiye kugikemura kuko habonetse umushinga wemeye kuyabagezaho, ndetse ngo mu gihe gito baraba batangiye gucukura imiyoboro yayo.

Yagize ati “Murabizi ko hari umushinga wo gufata amazi ava mu birunga akangiza ibukorwa remezo n’imyaka y’abaturage, ubu nibyo bikorwa birimo gukorwa, aho bazayayobora mu nzira itabasha kugira icyo yangiza, ikigiye gukurikiraho ni ugucukura umuyoboro w’amazi azagezwa kuri aba baturage, uwo mushinga waratangiye kandi mbijeje ko mu gihe gito amazi bazayabona”

- Advertisement -

Abaturage kandi banasabye ubuyobizi bw’Akarere n’inzego z’umutekano kubaba hafi, kuko ngo umutekano wabo n’amatungo boroye batorohewe kubera ibisambo biyiba, bagasaba gukaza unutekano n’abafashwe bagahanwa hakurikijwe amategeko, kugira ngo ubujura bubajujubije bucike.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

Joselyne UWIMANA
UMUSEKE.RW/Musanze