Ni iki cyatuma u Rwanda ruhakana raporo ya Human Right Watch?

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Ku wa 27 Nzeri 2021 Umuryango Mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu, (Human Rights Watch) wasohoye raporo ishinja u Rwanda kuba rwarafunze mu buryo bunyuranije n’amategeko abantu barimo abaryamana bahuje ibitsina, abihinduje ibitsina, abakora uburaya, abana bo mu muhanda n’abandi.

Me Rose Mukantabana,yavuze ko kugira ngo umuryango uharanira uburenganzira  bwa muntu busohore raporo kandi buyemeze igomba kuba ifite ibimenyetso bihagije

Raporo ivuga ko byakozwe  mu mezi make mbere y’uko u Rwanda rwari kwakira inama ihuza Abakuru b’ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza Common wealth heads of Government meeting (CHOGM) yari iteganyijwe muri Kamena uyu mwaka ariko ikaza gusubikwa kubera icyorezo cya Coronvirus.

Icyo gihe raporo isohoka ntiyakiriwe neza i Kigali, Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Mme Yolande Makolo yatangaje ko yakozwe igamije guharabika Guverinoma ndetse n’Igihugu.

Makolo yavuze kandi ko igamije guhungabanya icyerekezo cy’ubukungu bw’Igihugu hifashishijwe ibirego by’ibihimbano.

 

Ese kuki u Rwanda rwahakana raporo nk’iriya ya HRW?

Mu kiganiro cyihariye UMUSEKE wagiranye n’Umunyamategeko urengera uburenganzira bwa muntu (Human Right Advocacate), ndetse akaba yarabaye Perezida w’Inteko ishinga Amategeko mu Rwanda, Me Rose Mukantabana yavuze ko kugira ngo umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu usohore raporo kandi uyemeze igomba kuba ifite ibimenyetso bihagije bityo ko raporo Human Right Watch itabigaragaje.

Yagize ati “Igihugu runaka cyaba u Rwanda, cyaba ikindi gihugu ntabwo gifite inshingano yo kwemera raporo ikorwa n’imiryango y’uburenganzira bwa muntu, kuko iriya miryango irigenga, ikora raporo mu buryo ishaka kuyikoramo.”

- Advertisement -

Yakomeje agira ati “Kugira ngo igihugu runaka cyemere raporo ikozwe n’umuryango w’uburenganzira bwa muntu runaka ni uko baba bavuganye n’inzego za Leta zibishinzwe ikavuga iti ‘twavuganye n’urwego uru n’uru rushinzwe iyubahirizwa ry’amategeko, umuntu wabonanye na rwo.”

Ariko hari imiryango ikora raporo ku gihugu runaka n’u Rwanda rurimo, bakajya ahantu bakandika raporo ugasanga nta hantu runaka hari urwego bavuganye. Icyo gihugu cyanze iyo raporo numva ntacyo wabaveba kuko abo bantu ntibaba baravuganye ngo babahe ibisobanuro ku byo bakoraho raporo.”

Mme Mukantabana avuga ko hari ubwo baza mu gihugu ariko amakuru uwo muryango wahawe akaba atari yo utangaza.

Yagize ati “Hari ubwo uwo muryango uza ariko ibyo bavuganye ntibabe ari byo bandika, mu gukora raporo ugasanga babihinduye. Mu buryo bwa rusange kwemera raporo y’umuryango w’uburenganzira bwa muntu bijyana n’uburyo iyo raporo yakozwemo.”

Mukantabana yabwiye Umuseke ko iyo umuryango ukoze raporo ntugaragaze ibimenyetso, bigorana kugera ku buvugizi no ku ntego zari zigamijwe muri iyo raporo.

Ati “Wa muntu ukoraho raporo ugomba kumugaragariza imizi y’ikibazo. Ese ba bantu bavuga bafungiye ahantu bavuga, bafite amazina yabo?  Bafunzwe ryari ? Bafunzwe na nde ? Bya bintu bigaragara igihe byabereye ? Batabigaragaza haba harimo ikibazo.”

Rose Mukantabana yavuze ko igihugu gifite kugira icyo kivuga kuri raporo,  kikagaragaza inenge zayo hagamijwe  ko iteshwa agaciro .

Umuryango wa Human Right Watch mu bihe bitandukanye utangaza raporo ku Rwanda zivuga ko ruhungabanya uburenganzira bwa muntu.

Mu mwaka wa 2008 HRW wahagaritse gukorera mu Rwanda nyuma y’igihe utangaza amakuru y’abo wita ko bibasiwe cyangwa bagiriwe nabi na Leta, ariko iperereza rikagaragaza ko atari ukuri.

Inkuru y’u Rwanda rwamagana iyi Raporo yarushinjaga ibirego byo guhutaza Uburenganzira bwa muntu yanditswe tariki 28 Nzeri, 2021 Mme Yolande Makolo Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, yashimangiye ko ibirego bya HRW byuzuyemo ibinyoma kuko u Rwanda rutigera rukora ivangura.

Yagize ati: “U Rwanda ntiruvangura ku gitsina cyangwa ku mahitamo ashingiye ku gitsina mu mategeko, mu igenamigambi cyangwa mu ngiro.”

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW