Ntitwatinda kuri demokarasi y’amagambo idasubiza ibyo abaturage bifuza-Perezida Kagame

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame asanga hadakwiye gutabwa umwanya kuri demokarasi y’amagambo gusa kuko idahaza ibyifuzo by’abaturage, imiryango yabo ndetse naho batuye.

Perezida Kagame asanga nta gutinda kuri demokarasi y’amagambo gusa kuko idasubiza ibyo abaturage bashaka

Ibi byashimangiwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 1 Ukwakira 2021, ubwo Perezida Paul Kagame yitabira Inama yiga ku miyoborere ituma ibihugu bibaho mu mutuzo no mu bwubahane ya World Policy Conference. Ni ku munsi wa Kabiri w’uruzinduko ari kugirira muri Leta Zunze Ubume z’Abarabu UAE, mu Mujyi wa Abu Dhabi.

Ubwo yari muri iyi nama, yongeye gushimangira ko uburenganzira n’imibereho myiza ya rubanda rugufi yirengagijwe, bityo ngo nta gutinda bavuga kuri demokarasi mu magambo gusa nyamara idasubiza ibyifuzo by’abaturage.

Ati “Ibitavugwa nuko ibihugu bikize na demokarasi yabyo ariyo y’ingenzi. Ibihugu bikennye byemere ko inyungu zabyo zirebwa n’abandi, uburenganzira n’imibereho myiza ya rubanda rugufi byamaze kwibagirana. Ntitwavuga kuri demokarasi y’amagambo, iyi ntiyubaka icyo abaturage b’aho hantu bifuza ubwabo, imiryango ndetse n’aho batuye.”

Perezida Kagame yavuze ko icyorezo cya Covid-19 cyagaragaje ubusumbane n’intege nke mu nzego zose nk’ubuzima, ubukungu n’imiyoborere. Gusa ngo umugabane w’Afurika wakomeje gusigara inyuma.

Yagize ati “Icyorezo cya Covid-19 cyazanye ibindi ariko kigaragaza intege nke haba mu bihugu ubwabyo no ku rwego mpuzamahanga, harimo ubuvuzi rusange budahagije n’imiyoborere. Cyagaragaje kandi ubusumbane mu bukungu n’imbaraga ku ruhando rw’amahanga. Ni mu gihe ibihugu bikomeye byafashanyaga ariko Afurika igahora inyuma. Aha ndavuga inkingo ubwo zabaga iyanga mu  kuzikwirakwiza maze Afurika ikaza inyuma mu kubona inkingo.”

Uretse ibyo kandi ngo umugabane w’Afurika uhora utekerezwa inyuma no mu zindi nzego nka demokarasi, uburenganzira bw’ikiremwa muntu n’ibindi. Gusa ngo hari ibindi bihugu byakoze uko bishoboye mu guhangana n’icyorezo cya Covid-19 n’ubwo bitari byoroshye.

Perezida Kagame aha yatanze urugero rw’ubufatanye bw’ibihugu mu gusaranganya no gukwirakwiza inkingo za Covid-19 buzwi nka Covax, bwafashije ibihugu bikennye n’ibikiri mu nzira y’amajyambere nubwo butafasha mu guhangana ‘ibihugu bikize.

- Advertisement -

Ati “Covax yaricyo gisubizo ku gufasha ibihugu bikennye kugera ku nkingo ariko Covax ntiyabasha guhangana n’ibihugu bikize mu gutanga inkingo, ingero twarazibonye. Ubusanzwe ibihugu bikize nibyo bitanga inkingo biciye muri Covax.”

Perezida Paul Kagame yanakomoje no ku kibazo cy’abantu bangirwa kujya muri bimwe mu bihugu kandi barahawe inkingo zimwe n’izo muri ibyo bihugu, avuga ko hari ikibazo gihari cy’aho abantu bakingiriwe, bityo ngo bishobora kuzakurura ikibazo ku bwoko bw’inkingo.

Nubwo bimeze bitya ariko ngo hari intambwe imaze guterwa kuko umubare w’ababona inkingo ukomeza kwiyongera. Aha niho yahereye atanga urugero rw’u Rwanda.

Ati “Ababona inkingo batangiye kwiyongera biciye mu mfashanyo zitangwa n’abazigurira ubwabo. U Rwanda tumaze gutanga inkingo zirenga miliyoni ebyiri, 90% by’ababa mu mijyi cyane cyane Umujyi wa Kigali barakingiwe byibura doze imwe. Kandi turi gukora ibishoboka ngo umwaka utaha tuzabe twatangiye kuzikorera.”

Mu bindi by’agarutsweho n’umukuru w’igihugu, ni ibikorwa by’u Rwanda mu kubungabunga no kugarura amahoro hirya no hino muri Afurika. Avuga ko ingabo ziri muri Mozambique mu Ntara ya Cabo Delgado zagiyeyo kubera ubufatanye n’umubano mwiza uri hagati y’igisirikare cy’u Rwanda na Mozambique bityo ngo byatumye bakomeje guhashya ibyihebe.

Naho kohereza ingabo muri Repubulika ya Santrafurika ni umusaruro w’ibiganiro ku mpande zombi ndetse n’Umuryango w’Abibumbye, gusa ikigambiriwe ni ugutuma igihugu kishyiriraho inzira yacyo kandi kigatekana.

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame akaba ari Abu Dhabi kuva kuri uyu wa Kane, tariki 30 Nzeri 2021, aho yagiranye ibiganiro n n’abayobozi batandukanye harimo na Thierry de Montbrial washinze iyi nama yiga ku miyoborere ituma ibihugu biba mu mutuzo no mu bwubahane “World Policy Conference”.

Mu rwego rwo kureshya abashora imari mu Rwanda yanahuye na  H.E Khedaim Abdulla Saeed Faris Al-Derei uri mubashinze akaba n’umuyobozi wungirije wa Al Dahra Holding LLC. Ndetse n’abandi banyacyubahiro mu rwego rwo kubaka ubufatanye n’imikoranire n’u Rwanda.

Iyi nama yiga ku miyoborere ituma ibihugu biba mu mutuzo no mu bwubahane “World Policy Conference”, yitabiriwe n’umukuru w’igihugu iri kuba ku nshuro ya 14.

Umukuru w’Igihugu yitabiriye inama yiga ku miyoborere ituma ibihugu biba mu mutuzo no mu bwubahane ya World Policy Conference
Perezida w’u Rwanda akaba yarahuye n’abanyacyubahiro banyuranye barimo abashoramari
Perezida Paul Kagame akaba yitabiriye isangira ryo ku mugoroba muri iyi nama ya World Policy Conference
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste /UMUSEKE.RW