Nyanza: Ishyamba kimeza rya Kibilizi ryasubiranye ubwiza ryahoranye

Ishyamba kimeza riherereye mu Murenge wa Kibirizi mu Karere ka Nyanza, ryatangiye kongerwamo ibiti kugira ngo rikomezanye ubwiza ryahoranye ku Ngoma y’Umwami Rudahigwa Charles Léon Pierre mu mwaka wa 1931-1959.

Ishyamba kimeza riherereye mu Murenge wa Kibirizi mu Karere ka Nyanza ryongeye gusubirana

Abaturiye ishyamba rya cyimeza rya Kubirizi bavuga ko ryabagamo inyamaswa z’amoko atandukanye ndetse n’inyoni z’ubwoko bwinshi.

Abaturage bahamya ko kubera urwo rusobe rw’ibinyabuzima byatumye Umwami Rudahigwa Charles Léon Pierre ashyiramo abahigi, kugira ngo umuhigo bazana utunge abantu bari bashonje abo yitaga ingarisi.

Bakavuga ko ibiti, inyamaswa n’ibindi byari birigizi, byigabijwe n’abaturage barabyangiza ahari ishyamba hasigara ibyatsi.

Ngango Isaac umwe mu baturage bo mu Murenge wa Kibirizi avuga ko Ikigo cy’Igihugu cyo kurengera Ibidukikije (REMA) binyuze mu mushinga wo gusubiranya  amashyamba no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima mu gice cy’Amayaga (Green Amayaga Project) cyatumye haterwa ibiti byinshi Ishyamba risubirana ubwiza nk’uko ryari rimeze  mu myaka irenga 60 ishize.

Yagize ati: ”Dufite icyizere ko impongo, ibisamagwe, ingwe, ifumberi, isha n’izindi nyamaswa zizagaruka, kuko twatangiye kuribungabunga kugira ngo ridacika kuko inkende n’inkwavu byatangiye kugarukamo.”

Ngango yavuze ko ubu babona imvura ikagwa iturutse muri iri shyamba kimeza.

Umukozi ushinzwe amashyamha n’Umutungo kamere mu Karere ka Nyanza, Nsengimana Aimable yabwiye UMUSEKE ko inkunga umushinga Green Amayaga watanze, bayifashishije babanza kurizitira, babona guteramo ibiti byiyongera kuri bikeya bya kimeza byari bisigaye.

Ati: ”Ndasaba abaturage ko babungabunga iri shyamba, barifate nk’umutungo kamere wihariye udakunze kuboneka hirya no hino muri aka Karere.”

- Advertisement -

Nsengimana yavuze ko mu ibarura ry’ubutaka hari bamwe mu baturage bari batangiye kwibaruzaho umutungo kamere wa Leta. Akavuga ko ku bufatanye bw’Akarere na REMA baburijemo ibi bikorwa batera ibiti muri iri shyamba no ku misozi iri hafi yaryo.

Ubwiza bw’ishyamba kimeza rya Kibirizi bwaherukaga mu mwaka wa 1931-1959 imyaka Umwami Rudahigwa Charles Léon Pierre yamaze ku ngoma.

Usibye Ishyamba kimeza rya Kibirizi, umushinga wo gusubiranya urusobe rw’ibinyabuzima mu bice by’amayaga (Green Amayaga Project) wahaye abaturage ingemwe z’ibiti batera mu Ishyamba kimeza riherereye mu Murenge wa Muyira, ayo mashyamba abiri akaba afite ubuso bwa hegitari zirenga 300.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Nyanza.