Nyarugenge: Ikigo Nderabuzima cya Mwendo kinengwa serivise mbi

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Abaturage bivuriza ku Kigo Nderabuzima cya Mwendo mu Murenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge barashyira mu majwi bamwe mu bakozi bacyo kubarangarana no kubaha serivise mbi zatumye bamwe mu babyeyi babiri bibaruka abana bamaze gupfa harimo n’uwabyaye impanga zikagendera rimwe.

Ikigo Nderabuzima cya Mwendo kirashyirwa mu majwi kubera imitangire ya serivisi mbi.

Mu magambo y’ababyeyi bari baherekeje abana babo baje kubyarira kuri iki kigo nderabuzima, banenga uburyo barangaranywe nk’aho ivuriro ritagira abakozi, ibi bikiyongeraho no gutinda guhabwa urupapuro rubohereza ku bitaro bikuru.

Nk’uko abaturage babiganiriye na Radio-1 bumvikana bamaganira kure imyitwarire bavuga ko idakwiye umuntu wigiye kurokora ubuzima.

Umwe mu babyeyi bagannwe iki kigo nderabuzima cya Mwendo aherekeje umukobwa we aje kubyara, ariko agashaka Umuganga ubafasha akamubura.

Ati “Byageze saa munani ndareba ndavuga nti umwana wange ampfireho koko, ubu se naba mumariye iki? Nibwo nazengurutse ivuriro ryose mbura umuganga n’umwe. Nyuma naje gusohoka, ngeze mu merembo umurwaza nari nsize ku mwana wange nibwo bambwiye ko abyariye ku gitanda kitagira n’ishuka, nibwo muganga yabonetse araza aramuterura amujyana ku mubyaza umwana wa kabari, ariko avuka yapfuye, maze na ka kana kandi gahita gapfa.”

Uyu we ngo yabonye ibise by’umukobwa we bikomeje kwiyongera ahitamo kujya kwisabira transfer ngo amukomezanye ku Bitaro bya Muhima ariko ngo na yo yarayimwe ari nako akozwa hirya no hino.

Yagize ati “Umwana ibise byakomeje kwiyongera, ndabasaba nti ‘mwambabariye mukampa transfer mugahamagara ambulance bakamujyana ku Muhima ko mubona umwana ari muto kandi abyara ubwa mbere.’ Noneho muganga aransubiza ngo urabona se kumubyaza byatunaniye? Abo twari kumwe baravuga bati uyu mwana apfiriye aha murabizira, nibwo ambwiye ngo genda baguhe transfer, mpageze ngo ninsubireyo bampe indi.”

Yakomeje agira ati “Ngarutse aravuga ngo nsubireyo bampe telefone bahamagariraho ambulance, ngeze kuri reception barambwira ngo telephone ntayo yarapfuye, nsubiye ku muganga arambwira ngo na none ngende nshake nimero bahamagaraho ambulance.”

- Advertisement -

Uretse aba babyeyi banenga kuba abana babo bararangaranywe bagiye kubyara bigatuma babyara abana bapfuye, hari umugabo we ngo umugore we akuyemo inda inshuro eshatu kandi yageze kwa muganga, ibintu avuga ko byatewe no kurangaranwa.

Ati “Akaga nahuye na ko umugore wange yaje inda iri kuva, baramuryamisha, nari nahageze saa yine ariko ambulance bayihamagaye nka saa munani, twageze ku Muhima yamaze kuvamo. Ibi bimaze kuba inshuro eshatu, agera hano arimo kuziviraho ariko akagezwa ku Muhima inda zamaze kuvamo kubera kumurangarana.”

Abaturage baturiye iki Kigo Nderabuzima na bo bahamya ko imitangire ari mibi bakanenga iyo myitwarire kuko ituma abantu bahatakariza ubuzima.

Umukozi w’Akarere ka Nyarugenge ushinzwe ishami ry’ubuzima, Nyagahinga Jean de Dieu, avuga ko ikibazo cy’imitangire ya serivise zitanoze kuri iki Kigo Nderabuzima cya Mwendo kizwi, mu rwego rwo kugikemura bakuyeho Umuyobozi wacyo, gusa amakuru y’abana bahapfiriye yo ngo ntayo azi.

Ati “Amakuru y’abitabye Imana ntayo nzi. Ariko ibijyanye n’imitangire ya serivise zitanoze, ubuyobozi bw’Akarere bwamaze kuba buhaguruka bujya gukuraho Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima kubera imikorere mibi kandi Akarere kaba kabibonye. Umuyobozi mushya yakoze ihererekanyabubasha ku Cyumweru (3 Ukwakira 2021).”

Muri gahunda igihugu gifite ni ukwegereza ubuvuzi hafi y’abaturage, aho byibura muri gahunda y’imyaka 7 NST-1 buri Kagari kagomba kuba gafite ivuriro rito ry’ibanze (poste de sante).

Ibi bijyana no kutihanganira amavuriro atanga serivise zitanoze. Minisiteri y’Ubuzima iheruka guhagarika amavuriro abibiri yigenga mu Mujyi wa Kigali iyashinja kugira serivise mbi.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKERW