Nyaruguru: Aho Abakwe na ba Nyirabukwe, Abakazana na ba Sebukwe babana mu nzu imwe

Imwe mu miryango y’abasigajwe inyuma n’amateka yatujwe mu Mudugudu wa Nyembaragasa, mu Kagari ka Ntwari, mu Murenge wa Munini mu Karere ka Nyaruguru ibana mu nzu imwe ari abakwe, abakazana, ba Sebukwe n’abuzukuru.

Uyu mugabo (Sebukwe), ari kumwe n’abagore b’abahungu be (abakazana be) baturanye (banana) na we mu nzu bose hamwe ari 17 harimo n’abuzukuru babyaye

Muri uriya Mudugudu hari abasigajwe inyuma n’amateka bahatujwe bavuga ko bishimira ko batujwe hamwe n’abaturanyi babo bitandukanye nuko mbere babikoraga aho wasangaga abo bitaga “Abatwa” batuye ukwabo kugeza naho rimwe na rimwe hahabwa igina ngo ni “Ku Kabatwa”.

Innocent Mutabazi ni imboni y’aba baturage yabwiye UMUSEKE ko nubwo iyi miryango yatujwe mu nzu nshya, hari imwe ibana mu nzu imwe, iyo umwana ageze igihe cyo gushaka urugo ashakira mu nzu y’iwabo.

Ati “Hari umusaza ufite ingo enye, kuko abahungu be batatu bashakiye muri iyo nzu abagore batatu (b’abo bahungu) na we (umusaza) wa kane barabana. Ubwo habamo ingo enye zibarwa mu rugo rumwe.”

Agakomeza avuga ko hari n’umukwe ubana na Sebukwe mu nzu kandi, ndetse ko hari n’abandi basore (baramu be) na bo baba muri iyo nzu, kandi bageze igihe cyo gushaka abagore.

Ati “Ubwo nibashaka ntahandi bazashakira uretse muri iyo nzu!”

Undi muturage na we yavuze ko ari umugore washatse umugabo, amujyana kubana na we mu nzu y’iwabo (bivuze ko umukwe abana na nyirabukwe mu nzu imwe).

Inzu batujwemo (bubakiwe) zigizwe n’ibyumba bitatu n’uruganiriro,  imwe muri zo ibamo abantu 17. Ni ukuvuga abakazana batatu, abagabo babo, Sebukwa na Nyirabukwe n’abuzukuru.

Umusaza wari warahawe iyo nzu agira ati “Nta nzu bafite (abana be) kandi bari mu nzu iwanjye,  kandi sinabona abana baje bambungira ngo mbasubize inyuma, kandi ntaho bajya.”

- Advertisement -

Abakazana babana na Sebukwe na ba Nyirabukwe mu nzu bavuga ko bibabangamira.

Umwe muri bo ati “Biratubangamiye ariko natwe ni ukudukorera ubuvugizi tukabona ahacu bwite.”

Umuryango usanzwe ureberara ababumbyi COPORWA muri gahunda bagira yo kubegera bakumva ibibazo bafite, bavuga ko iki ari ikibazo na bo ubwabo babonye ko gihari, bakavuga ko kubana mu nzu muri buriya buryo atari ibyo gushyigikirwa nk’uko Vincent Bavakure Umunyamabanga Nshingwabikorwa muri uriya muryango yabivuze.

Ikindi kibazo kigoye ni uko usanga bamwe muri iriya miryango y’abasigajwe inyuma n’amateka nta masambu baba bafite.

Vincent Bavakure ati “Ibyo rero natwe ubwacu ntabwo twabyishimiye, niba umusore akuze ntakure amaboko mu mifuka ngo akore kuko birababaje, kuba iwanyu barakubyaye ugeze mu myaka y’ubukure nawe ngo ukomeze ube umutwaro ku babyeyi bawe.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Munini, Jean Hakizimana yabwiye UMUSEKE ko kubana mu nzu ari ababyeyi babigiramo uruhare kuko iyo uretse umwana wawe akazana umugore, undi akazana umugore kandi ukabona umwe afashe icyumba undi afashe icyumba bidakwiye, gusa yemeza ko hari icyo bagiye gukora.

Ati “Njye numva icyo twakora ari ugukomeza kubigisha nk’uko tubikora, icya kabiri ni ukubakorera ubuvugizi ku buryo umwaka uri imbere iyo miryango na yo dushobora kureba uko yakubakirwa gusa icyo kibazo ntikiri hariya honyine.”

Inzu 20 ni zo zubatswe muri uyu Mudugudu wa Nyembaragasa, zituyemo imiryango 34,  imiryango 14 ba Nyirabukwe n’abakwe, abakazana na ba Sebukwe n’abuzukuru bibanira mu nzu.

Hari n’abandi bo mu miryango 14 bose babana muri ubwo buryo muri izo nzu ziba zifite ibyumba bitatu

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW/NYARUGURU