Perezida Kagame yahuye n’abayobozi batandukanye mu nama ya G20 i Roma -AMAFOTO

Perezida Paul Kagame uri i Roma mu Butaliyani mu nama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bahuriye muri G20 yahuye n’abayobozi batandukanye barimo intumwa idasanzwe y’Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Umwamikazi Máxima w’u Buholandi.

Perezida Kagame Paul n’abandi bayobozi mu nama ya G20 iri kubera i Roma mu Butaliyani

Perezida Kagame yahuye kandi agirana ibiganiro n’aba bayobozi ku munsi wa mbere w’inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma G20, kuri uyu wa Gatandatu, tariki 30 Ukwakira 2021.

Perezida wa Repubilika y’u Rwanda, Paul Kagame yaganiriye n’ Umwamikazi Máxima w’u Buholandi, akaba n’intumwa y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye muri iyi nama, ku bukungu budaheza mu iterambere.

Mu bandi bayobozi Perezida Kagame yahuye nabo bari kumwe muri iyi nama harimo Charles Michel, Perezida w’akanama k’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi.

Ku minsi wa Mbere w’iyi nama, Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame yakiriwe na Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani, Mario Draghi.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, akigera mu Butaliyani, yahise ahura n’umuyobozi mukuru w’Umuryango w’Abibumbye wita ku bucuruzi, WTO, madame  Ngozi Okonjo-Iweala. Mu byo baganiriye harimo uburyo Afurika yaba umugabane wihagije mu kwikorera inking aho gutegera amaboko indi migabane irimo U Burayi.

Perezida Kagame ari I Roma mu butaliyani mu nama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bahuriye muri G20, yageze muri iki gihugu kuwa Gatanu, tariki 29 Ukwakira 2021. Iyi nama ikazasozwa kuri iki Cyumweru tariki, 31 Ukwakira 2021.

Perezida Paul Kagame yahuye n’ Umwamikazi Máxima w’u Buholandi
Perezida wa Repubulika yahuye kandi na Charles Michel, Perezida w’akanama k’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi

Perezida Kagame n’umuyobozi mukuru w’Umuryango w’Abibumbye wita ku bucuruzi, WTO, madame  Ngozi Okonjo-Iweala.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

- Advertisement -
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW