Perezida Kagame yashimiye abamwifurije isabukuru nziza y’amavuko

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatandatu, tariki 23 Ukwakira yizihije isabukuru y’amavuko y’imyaka 64, ni umunsi benshi bagize icyo bamubwira ndetse banamusabira umugisha no kuramba.

Ku isabukuru ye y’amavuko y’imyaka 64 yashimiye abifatanyije nawe bose n’abamwifurije ibyiza

Abinyujije kuri Twitter, yashimiye abantu bose bafashe akanya bakamwifuriza umunsi mwiza w’amavuko.

Mu butumwa yanditse yagize ati “Mfashe uyu mwanya ngo mbashimire byimazeyo mwese mwanyifurije isabukuru nziza y’amavuko. Imana ibahe umugisha.”

Perezida Kagame yashimiye kandi inshuti n’umuryango we bamubaye hafi ku isabukuru ye y’amavuko byatumye agira umunsi we w’amavuko w’ibyishimo.

Mu bundi butumwa yavuze ku munsi we yizihizaho isabukuru y’imyaka 64, ni uko yongeye kugaragaza urukundo akunda umwuzukuru we, maze araterura ati “Uyu ni we gice cy’ingenzi cy’isabukuru yanjye y’amavuko.”

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yabonye izuba tariki 23 Ukwakira 1957, ubu arizihiza isabukuru y’imyaka 64 avutse.

Yavukiye muri Perefegitura ya Gitarama, Komine Tambwe ahitwa Nyarutovu, kuri ubu ni mu Karere ka Ruhango, mu Ntara y’Amajyepfo.

Yavukiye mu muryango w’abana batandatu, avuka ari umuhererezi, yabyawe na Rutagambwa Deogratias na Rutagambwa Bisinda Asteria.

Ku myaka ibiri y’amavuko, mu 1959, kimwe n’abandi banyarwanda bahuye n’isanganya bakoherezwa mu buhunzi urwo batararanye, umuryango we wahise uhungira mu Majyaruguru ashyira Uburasirazuba bw’u Rwanda aho bamaze imyaka ibiri bakahava bakomeza inzira y’ubuhungiro mu nkambi ya Nshungerezi muri Uganda, bageze muri iki gihugu nibwo yatangiye ishuri.

- Advertisement -

Perezida Kagame ni igisobanuro gikomeye ku Ubumwe n’Iterambere ry’u Rwanda n’Abanyarwanda, kuko byose igihugu kigezeho ariwe kibikesha. Nyuma y’uko Rwigema arashwe nyuma  iyi minsi ibiri atangije urugamba rwo kubohora igihugu, Perezida Paul Kagame yahise ahagarika amasomo mu bya Gisirikare yarimo muri Kansas muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika maze aza kuyobora urugamba.

Mu rugendo rutoroshye babohoye igihugu maze banahagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu 1994.

Nyuma yo guhagarika Jenoside yakorewe abatutsi batangiye urundi rugamba rutoroshye rwo kubaka igihugu no kunga abanyarwanda bari baracitsemo ibice, ubu gahunda nka Girinka, VUP, Ubudehe, tutibagiye ibikorwaremezo binyuranye nka Kigali Convention Cente, Kigali Arena, Imihanda, amazi, amashyanyarazi n’imihanda, umutekano byose bikeshwa kuba u Rwanda rwarabonye umucunguzi warukuye mu rukubo, agakora ibyo abandi babonaga ko bidashoboka.

Perezida Kagame yashimiye umuryango n’inshuti bamubaye hafi ku isabukuru ye y’amavuko

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW