Kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Ukwakira, 2021 Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard n’abandi bayobozi, bayoboye igikorwa cyo gusoza amasomo yinjiza muri Polisi ba Offisiye 656 bahawe ipeti rya AIP (Assistant Inspector of Police).
Muri rusange batangiye amasomo tariki 31 Kanama 2020 ari 663 ariko 7 ntabwo babashije gusoza kubera uburwayi ndetse n’imyitwarire idahwitse (indiscipline).
Abagore ni 80 muri aba basoje amasomo yabo.
Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard ni we mushyitsi Mukuru, ari kumwe na Minisitiri w’Ubutabera, Dr Emmanuel Ugirashebuja, Umukuru wa Polisi, CG Dan Munyuza, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda n’abandi bayobozi.
CP Robert Niyonshuti uyobora Ishuri rya Polisi rya Gishari, mu izina ry’abarimu n’Abapolisi kuri ririya shuri yavuze ko inyigisho zitangwa n’ibindi bigerwaho kubera icyerekezo, inama n’ubushobozi, by’ubuyobozi bw’igihugu burangajwe imbere na Perezida Paul KAGAME, bigatuma ishuri rirushaho kwaguka haba ku bakozi, ibikoresho ndetse n’ibikorwa remezo.
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
AMAFOTO@RNP Twitter
UMUSEKE.RW