Rayon Sports na APR FC zizacakirana ku munsi wa 4 wa Shampiyona

Ingengabihe ya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda umwaka w’imikino 2021-22 yamaze gusohoka, umukino w’abakeba APR FC na Rayon Sports uzaba ku munsi wa kane w’iyi shampiyona tariki ya 23 Ugushyingo 2021.

Ku munsi wa kane wa Shampiyona APR FC nibwo izakira Rayon Sports

Uyu munsi, FERWAFA yatangaje gahunda y’igice kibanza cya shampiyona (phase aller) aho imikino izatangira tariki ya 30 Ukwakira 2021 igasozwa tariki ya 16 Mutarama 2022.

Umusi wa mbere wa Shampiyona, umukino ukomeye ni uwo Rayon Sports izakiramo Mukura VS. Kuri uyu munsi wa mbere kandi Kiyovu Sports izakira Mukura VS, Espoir FC yakire AS Kigali, Marines FC yakire Gasogi United, ni imikino izaba tariki ya 30 Ukwakira, umunsi wa mbere uzakomeza bukeye bwaho, APR FC yakire Gicumbi, Musanze FC yakire Bugesera FC, Etoile del’Est yakire Police FC ni mu gihe Etincelles izakira Rutsiro FC.

Indi mikino ikomeye harimo nk’umukino w’umunsi wa 2 wa Shampiyona uzakinwa tariki 2 Ugusnyingo, 2021 AS Kigali yakira Kiyovu Sports.

Ku munsi wa 3 uzakinwa tariki ya 19 Ugushyingo, 2021, Kiyovu Sports izakina na Police FC.

Umunsi wa kane wa Shampiyona uzakinwa tariki ya 23 Ugushyingo, 2021 niho hateganyijwe umukino uba utegererejwe n’abantu benshi mu Rwanda, umukino w’abakeba bakomeye uhuza APR FC na Rayon Sports. Ni APR FC izawakira.

Ku munsi wa 5 wa shampiyona nibwo AS Kigali izakira Police FC, bizaba ari tariki ya 28 Ugushyingo, 2021. Kiyovu Sports na Rayon Sports zizahura ku munsi wa 7 wa Shampiyona, ni tariki ya 5 Ukuboza, 2021.

Tariki ya 18 Ukuboza, 2021 ku munsi wa 9 wa shampiyona, hazaba hatahiwe AS Kigali na Rayon Sports. Tariki ya 22 Ukuboza, 2021 Rayon Sports izacakirana na Police FC ku munsi wa 10 wa shampiyona.

Tariki ya 4 Mutarama 2021, Kiyovu Spprts izakira APR FC mu mukino w’umunsi wa 12. Ku munsi wa 14 wa shampiyona, bizaba ari tariki ya 11 Mutarama, AS Kigali izakira APR FC.

- Advertisement -

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

 

UMUSEKE.RW