Rayon Sports yaganiriye n’Akarere ka Nyanza ku bya “Gikundiro ku ivuko”

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza bwahuye n’ubwa Rayon Sports baganira kuri gahunda yiswe “Gikundiro ku ivuko” banemeza umukino wa gicuti uzahuza Rayon Sports na Nyanza FC kuri Stade ya Nyanza.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports n’ubw’Akarere ka Nyanza bizasinyana amasezerano y’ubufatanye

Ku wa 7 Ukwakira 2021, ku biro bya Rayon Sports habereye inama yahuje ubuyobozi bwayo buhagarariwe na Perezida wayo Uwayezu Jean Fidele na n’ubw’Akarere ka Nyanza bwari buhagarariwe na Mayor Ntazinda Erasme.

Iyi nama yari mu rwego rwo gutegura uko haba ubufatanye bw’impande zombi by’umwihariko muri gahunda yiswe “Gikundiro ku ivuko” iyi ikaba izajya iba buri mwaka.

Umuseke wamenye amakuru ko Gikundiro ku ivuko muri uyu mwaka izaba taliki ya 14/10/2021.

“Hazasinywa amasezerano y’ubufatanye hagati ya Rayon Sports na Nyanza FC kandi abakinnyi bazasura ingoro y’amateka y’Abami mu Rukari ndetse hanakinwe umukino wa gicuti hagati ya Nyanza FC na Rayon Sports kuri Stade ya Nyanza.”

Abayobozi baganiriye ku bufatanye hagati y’Akarere ka Nyanza na Rayon Sports, aho Rayon izajya yamamaza ubukererugendo bwo mu Karere ka Nyanza, ndetse ikanafasha Akarere mu bikorwa by’ubukangurambaga butandukanye bwa gahunda za Leta, hakazanarebwa  icyo akarere n’abafatanyabikorwa na bo bazafasha Rayon Sports.

Mu mwaka wa 2012 Rayon Sports yigeze gusubira i Nyanza ku ivuko nyuma mu mwaka wa 2014 isubira i Kigali.

Mu kiganiro n’Abanyamakuru Umuyobozi w’akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme yabwiye Abanyamakuru ko akarere ka Nyanza nikubaka Stade, Rayon Sports bashobora kuyigarura i Nyanza ku ikuvuko.

- Advertisement -

Rayon Sports ikomeje kwitegura shampiyona yatsinzwe umukino wa gicuti yakinnye na Mukura VS kuri uyu wa Gatanu tariki 08 Ukwakira, 2021 kuri Stade Huye (1-0), cyatsinzwe na Djibrine Aboubakar.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW