RRA yateguye irushanwa rya Miliyoni ku bari mu ruganda rw’Ubuhanzi

Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) cyashyizeho irushanwa “Garagaza impano yawe utsindire 1.000.000 Frw”

Ibisabwa kugira ngo umunyempano atsindire Miliyoni y’u Rwanda yashyizweho na RRA

Iri rushanwa byitezwe ko rizitabirwa n’ingeri zitandukanye ziba mu ruganda rw’ubuhanzi zirimo  abashushanya, abahanga indirimbo, imivugo, urwenya no kubyina, uwitwaye neza akazahembwa .

Abazitabira iri rushanwa basabwe gukora ibihangano bigendeye ku nsanganyamatsiko ‘Dufatanye kuzahura ubukungu n’ikoreshwa ry’ikoranabuhanga rya EBM mu gutanga fagitire zemewe, bagaragaza uruhare rw’imisoro mu iterambere ry’u Rwanda.

Abifuza guhatana muri iri rushanwa barasabwa gukurikira ‘Follow’ Rwanda Revenue Authority ku mbuga nkoranyambaga zirimo Facebook, Twitter na Instagram.

Nyuma yo gukora igihangano kigaruka ku ngingo zashyizweho, umuhanzi asabwa gushyira amashusho ku mbuga nkoranyambaga ze yifashishije #TAM2021, hanyuma agakora Tag akoresheje RRA.

Mu bihangano 10 bizatoranywamo ibyiza kuruta ibindi, hazahembwamo bitatu, icya mbere gihabwe miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda, kizaba umutungo bwite wa RRA.

Abafite impano bifuza guhatanira ibi bihembo barasabwa gutanga ibihangano byabo bitarenze tariki 8 Ugushyingo 2021.

Muri rusange intego y’iri rushanwa ni ugushishikariza abacuruzi gutanga umusoro  kandi bagakoresha EBM.

RRA yasabye kandi ko urubyiruko ruri mu bucuruzi narwo rushishikarizwa kurangwa n’umuco wo gutanga umusoro.

- Advertisement -

Iri rushanwa riteguwe mu gihe iki kigo kitegura umunsi wahariwe gushimira umusoreshwa.

Kuva mu mwaka 2001,RRA Itegura umunsi wo gushimira abasoreshwa , bahabwa ibihembo bitandukanye.

Ni umwanya kandi wo kuzirikana no kwerekana uruhare rw’umusoro  mu iterambere ry’Igihugu.

Uyu munsi kandi ubanzirizwa n’Ukwezi Kwahariwe kubashimira kuba gukubiyemo ibikorwa bitandukanye birimo no gushyikiriza  ibihembo abiatwaye neza.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW