Rubavu: Umusore yafatanywe inzoga zihenze zinjiye mu Rwanda zidasorewe

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko mu gitondo cyo ku wa Kane tariki ya 28 Ukwakira, 2021 yafashe umusore utuye i Kigali akuye inzoga zihenze muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo azigeza mu Rwanda zidatangiwe umusoro.

Polisi ivuga ko munsi y’imodoka harimo akabati gahishemo izo nzoga ku buryo utabizi atapfa kumenya ko zirimo

Yafashwe tariki 27 Ukwakira, 2021 saa moya z’umugoroba, mu Murenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu.

Uyu musore witwa Kayigire Prince Tresor w’imyaka 21, yari afite amoko 8 y’inzoga zo mu bwoko bwa likeri (Liquor). Mu modoka ye Abapolisi basanzemo inzoga zo mu bwoko bwa Hennessy, Gordon, Absolute vodka, Sandman, Champagne, Contreau na Jack Daniels.

Izi nzoga Polisi ivuga ko zose zagombaga kwishyura umusoro w’akabakaba ibihumbi 800 (Frw 797,335).

Kayigire ubwo yerekwaga itangazamakuru yavuze ko atuye mu Mujyi wa Kigali ari naho yavuye ateze imodoka bisanzwe ajya mu gihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo kuvanayo ziriya nzoga.

Yagize ati ”Hari umugore wampaye ikiraka cyo kujya kumukurira inzoga muri Congo akampemba Frw 65, 000 maze kuzimugezaho. Naramwemereye njyayo, nasanzeyo imodoka irimo ziriya nzoga ndayizana, mu kagaruka nibwo Abapolisi bamfatiye ku mupaka wa Rubavu maze kwinjira mu Rwanda.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko gufatwa kwa Kayigire byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati ”Abapolisi bo mu ishami rishinzwe kurwanya abanyereza imisoro (RPU) bari bafite amakuru ko hari umuntu ugiye kuzana mu Rwanda inzoga za magendu. Bari banafite amakuru ko azizana mu modoka ifite ibirango byo muri Congo, yaraje ku mugoroba wa tariki ya 27 Ukwakira abapolisi bahita bayihagarika koko bazisangamo.”

CIP Karekezi avuga ko Kayigire n’abo bafatanije umugambi wo kwinjiza izo nzoga mu Rwanda bari bakoresheje amayeri ahambaye ariko biba iby’ubusa Polisi irabatahura.

- Advertisement -

Ati ”Bafite ukuntu bari barakoze icyumba munsi y’imodoka ku buryo bahishamo ikintu ntumenye ko mu modoka hari ibintu birimo. Iyo uyirebyemo ubona nta kintu kirimo, Abapolisi barayihagaritse barayisaka bagera aho bafunze n’amabati bahishamo amakarito arimo ziriya nzoga.”

Yaboneyeho gushimira abatanze amakuru ariko akangurira abantu gukora ubucuruzi bunyuze mu mucyo birinda magendu.

Kayigire yahise ashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi kugira ngo hatangire iperereza, inzoga yari abifite zijyanwa mu bubiko.

Itegeko ry’umuryango w’ibihugu byo mu Karere k’Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda, ingingo yaryo ya 199 rivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara.

Imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu na yo itezwa cyamunara, ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana n’ibihumbi bitanu by’amadorali y’Amerika (US$5000).

umusore avuga ko yagiye muri DR.Congo yahawe ikiraka n’umugore wemeye kumwishyura Frw 65, 000 ngo amugezeho ziriya nzoga
Imodoka yafatiwe i Rubavu

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

IVOMO: RNP Website

UMUSEKE.RW