Ruhango: Urubyiruko rwabwiwe ko igihugu kiguha icyo wabanje kugitangaho

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Mu muhango wo gutangiza ukwezi kwahariwe ibikorwa by’abakorerabushake mu Rubyiruko, Umuhuzabikorwa w’Urubyiruko rw’abakorerabushake ku rwego rw’Igihugu Murenzi Abdallah avuga ko igihugu kiguha icyo wabanje kugiha.

Inzego z’Urubyiruko rw’abakorerabushake rwatangije ibikorwa byo kubaka ibiro by’Umudugudu.

Umuhuzabikorwa w’Urubyiruko rw’abakorerabushake ku rwego rw’Igihugu Murenzi Abdallah yabivugiye mu Murenge wa Byimana mu Karere ka Ruhango ahatangijwe ibikorwa bitandukanye byo kubaka ibiro by’Umudugudu, kwishyurira abatishoboye mutuweli no kugabira Inka abaturage.

Umuhuzabikorwa w’Urubyiruko rw’abakorerabushake Murenzi Abdallah avuga ko hari urugero rwiza urubyiruko rukiri ruto rukwiriye gufatiraho birimo ibimaze gukorwa kuva mu myaka ishize kugeza uyu munsi.

Yagize ati:”Buri wese yagombye kwibaza icyo yamariye igihugu, mbere yo gusaba ibyo igihugu kimumarira.”

Murenzi yasabye abantu bakirebera Urubyiruko mu ishusho mbi y’abakoresha ibiyobyabwenge, kuyihindura ahubwo ko arirwo ruvamo ingabo z’Igihugu, abashinzwe umutekano n’abayobozi mu nzego zitandukanye z’igihugu.

Yavuze ko kwitangira igihugu iyo umuntu abibaze ashingiye ku nyungu z’amafaranga nta kivamo, ahubwo akabanza gushora imbaraga acyubaka, kugira ngo abone ibyo kimuha.

Umuhuzabikorwa w’Urubyiruko rw’abakorerabushake mu Karere ka Ruhango Nsaziyinka Prosper avuga ko bahanganye n’ibibazo bubangamiye Imibereho myiza y’abaturage, kongera umubare w’Urubyiruko rw’abakorerabushake mu Mirenge, no kugira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ya za gahunda za Leta.

Ati:”Usibye ibi bikorwa, turateganya kubaka ibiro by’Imidugudu 9 mu Mirenge yose igize Akarere ka Ruhango.”

- Advertisement -

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo Busabizwa Parfait yavuze ko guhangana n’ingaruka za COVID 19 ari bimwe mu bikorwa by’ingenzi Urubyiruko hirya no hino rwakoze, kandi bikaba byaratanze umusaruro mwiza.

Yagize ati:”Iyo urebye aho ubwandu bwa COVID 19 bugeze, mu Ntara yacu, usanga bumaze kugabanuka byinshi byakozwe n’Urubyiruko.”

Taliki ya 01/Ukwakira 2013 nibwo hatangijwe Umuryango w’ Urubyiruko rw’abakorerabushake ku rwego rw’Igihugu. Abarenga ibihumbi 25 mu Karere ka Ruhango ni urubyiruko rw’abakorerabushake.

Hanubatswe Uturima tw’igikoni
Urubyiruko rwishyuriye mutuweli abaturage 100 batishoboye.
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

MUHIZI ELISÉE 
UMUSEKE.RW/