Mu ishuri rya TVET Mibirizi riri mu gikari cya Kiliziya Gatolika ya Mibirizi mu Kagari ka Karemereye mu Murenge wa Gashonga mu Karere ka Rusizi kuva mu ntangiriro z’ukwezi kwa Kamena 2021 hakomeje igikorwa cyo gushakisha imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Kuva muri Kamena 2021, hamaze kugaragara imibiri icyenda, muri yo itanu yari imaze kuboneka muri Kamena yashyinguwe mu Rwibutso rw’Akarere ka Nyamasheke na Nyarushishi kuko urwa Mibirizi rwuzuye.
Nyuma y’imibiri itanu yashyinguwe mu cyubahiro, hagaragaye indi mibiri ine, ubu icumbikiwe mu cyumba cy’Urwibutso rwa Mibirizi.
Mibirizi ni umusozi wa Kiriziya Gatolika ahari misiyoni iri mu zambere mu Rwanda, mu 1994 haguye inzirakarengane zirenga 20.000.
Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, Abatutsi bahungiye ku musozi wa Mibirizi bagerageje kwirwanaho bahangana n’Interahamwe, hari abaguye ku kibuga cya Paroise no mu nkengero zayo.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gashonga buvuga ko bushingiye ku makuru aturuka kubarokokeye i Mibirizi, muri ibyo bice hakiri imibiri myinshi itarashyingurwa.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gashonga busaba abaturage kuba intwari bakabohoka umutima bagatanga amakuru y’ahari imibiri kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro akaba ari nabwo buryo bwiza bwo kwimakaza indangagaciro y’ubumwe n’ubwiyunge.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gashonga, Habimana Emmanuel yagize ati “Turasaba abaturage kubohoka bagatanga amakuru yaho abacu bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 aho bari batarashyingurwa kugira ngo bashyingurwe mu cyubahiro kuko ari bwo buryo bwiza bwo kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge.”
Mu Murenge wa Gashonga ikigereranyo cy’Ubumwe n’Ubwiyunge kigeze kuri 90%.
- Advertisement -
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
MUHIRE DONATIEN
UMUSEKE.RW/Rusizi