U Rwanda rwemeje ko rwatanze ubusabe bwo kohereza ibyogajuru mu kirere

 Ikigo gishinzwe ibijyanye n’isanzure mu Rwanda (Rwanda Space Agency) cyatangaje ko u Rwanda rwamaze gutanga ibyangombwa mu Kigo Mpuzamahanga cy’Itumanaho mu by’ikoranabuhanga (International Telecomunication Union, ITU) rusaba kwemererwa kohereza ibyogajuru mu isanzure.

Icyogajuru cyoherejwe mu isanzure (Photo Internet)

Ni ibyogajuru byiswe Cinnamon-217 na Cinnamon-937 bizoherezwa mu isanzure mu birometero hagati ya 550 na 643 uvuye ku isi ahitwa muri ‘Low Earth Orbit(LEO).

Ikigo gishinzwe ibijyanye n’isanzure mu Rwanda kivuga ko u Rwanda rwasabye kwemererwa kohereza  ibyogajuru 327.000 mu isanzure.

Ibi byogajuru bizaba bikurikiye icyo u Rwanda ruherutse kohereza cya Rwasat-1 kimaze imyaka ibiri mu isanzure gitanga amakuru ajyanye n’ubutaka bw’u Rwanda yifashishwa mu buhinzi n’ubworozi ndetse n’ikindi cyiswe ‘Icyerekezo’ cyoherejwe kugira ngo kijye gitanga umuyoboro wa murandasi ku banyeshuri bo ku kirwa cya Nkombo kiri mu kiyaga cya Kivu.

Francis Ngabo, umuyobozi wa RSA yavuze ko ubusabe bw’u Rwanda bwo kohereza biriya byogajuru mu isanzure ari ingirakamaro.

Yagize ati “Gutanga ibi byangombwa muri ITU ni ingenzi kugira ngo twandikishe imiyoboro ya satellite n’aho zizaba ziri (mu isanzure) ndetse tunazigame amahirwe yo kuzohereza ibindi byogajuru mu bihe bizaza.”

Ngabo yakomeje avuga ko kohereza ibi byogajuru mu isanzure bizagira uruhare mu iterambere ry’u Rwanda.

Yavuze ko u Rwanda rufite gahunda yo gukora imishinga itandukanye izatanga serivisi nyinshi z’ingirakamaro mu bijyanye n’isanzure.

Ati “Bitewe n’ikoranabuhanga rimaze kugerwaho, u Rwanda ruzaba igicumbi cy’ibijyanye n’isanzure muri Afurika.”

- Advertisement -

Ibi byose biri muri gahunda u Rwanda rwihaye yo guteza imbere igihugu binyuze mu kwagura ibikorwaremezo, ikoranabuhanga, uburezi ndetse no korohereza abashoramari mu bikorwa bitandukanye.

Ibikorwa bijyanye n’isanzure bibarirwa agaciro karenga miliyari 400$ ku Isi hose, aho ibyogajuru bigize 74% by’ako gaciro kose. Gusa Afurika ifitemo miliyari 7$ bivuze ko hagikenewe kongera imbaraga mu bijyanye n’uru rwego kuri uyu mugabane.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW