Kuri uyu wa Kane tariki 28 Ukwakira 2021, Inteko y’Umuco (Rwanda Cultural Heritage Academy, RCHA) yakiriye umurage w’indirimbo gakondo n’amajwi by’Abanyarwanda birenga gato 4000 byari bibitse mu Ngoro Ndangamurage ya Afurika yo hagati (MRAC) iherereye i Tervuren mu Gihugu cy’ Ububiligi.
Amabasaderi w’Ububiligi mu Rwanda, Nyakubahwa Bert VERSMESSEN ni we washyikirije Intebe y’Inteko, Amb. Robert Masozera urutonde rwizo ndirimbo gakondo ruherekejwe n’amajwi byafashwe hagati y’imyaka ya 1954-2005.
Mw’ ijambo ry’ Intebe y’ Inteko y’Umuco, Amb.Robert Masozera, yavuze ko uyu murage wagejejwe mu Rwanda wari warategerejwe igihe kirekire, yakomeje agira ati: “Uyu munsi wa none Inteko y’Umuco isanzwe ifite inshingano zo kubungabunga umurage ibijeje kuwubika neza ndetse ikanawusangiza ababyifuza bose barimo abahanzi,n’abashakashatsi, cyane cyane ko uzababera isôoko yo kuwuvomamo inganzo.”
Biteganyijwe ko uyu murage w’ Abanyarwanda uzamurikwa mu Ngoro y’Umurage w’Amateka y’Imibereho y’Abanyarwanda iri i Huye, ndetse unashyirwe mu buryo bw’ikoranabuhanga hifashishijwe imbuga nkoranyambaga nka Youtube.
Mu bikoresho byashyikirijwe Inteko y’ Umuco harimo akuma kabuhariwe kabika amajwi (hard disk ), inyandiko y’urutonde rw’amajwi n’ndirimbo igaragaza izina, aho amajwi yafatiwe ndetse n’icyo isobanuye mu migenzo y’Abanyarwanda.
Uyu murage w’indirimbo gakondo n’amajwi usubijwe u Rwanda biturutse ku nama yateguwe na Leta y’u Rwanda mu 2018 ku gutarura umurage w’U Rwanda uri mu mahanga, ari naho Igihugu cy’Ububiligi cyakiririye neza icyo cyifuzo.
Mugushyira mu bikorwa iki cyifuzo, kw’ ikubitiro Igihugu cy’ Ububiligi cyagaragaje ubushake bwo gusubiza umurage w’amwe mu mateka y’Abanyarwanda bwari bukomeje kubikwa muri icyo gihugu ari nabwo U Rwanda rwashyikirijwe umurage wavuzwe haruguru.
Urutonde rw’ umurage w’ u Rwanda ubitswe mu Bubiligi rwari rwarashyikirijwe Intebe y’ Inteko mu mwaka w’ 2019, aruhawe n’ umuyobozi w’ Ingoro Ndangamurage y’ Afurika yo hagati iherereye i Tervuren mu Gihugu cy’ Ububiligi. Ni nabwo itsinda rigizwe n’ intumwa z’ u Rwanda zagiye mu Bubiligi hagasinywa amasezerano y’ ubufatanye ku mpande zombi, ajyanye n’umushinga wiswe ‘SHARE’ ugamije gusangira umurage n’ubumenyi (Shared Heritage-Shared Knowledge) ukaba ukurikiranwa n’Ingoro ya MRAC/Tervuren.
Umushinga ‘SHARE’ uzamara igihe cy’ imyaka 3, (2021-2023), ukaba waratangiye gushyira mu bikorwa muri uyu mwaka wa 2021, aho watangiriye mu guha amahugurwa impuguke 4 z’ Inteko y’ Umuco agendanye no gufata amashusho n’amajwi by’abahanzi bakora injyana gakondo, hagamijwe kongera urutonde rw’ amajwi n’amashusho yakozwe m’ umurage wataruwe mu Rwanda.
- Advertisement -
Biteganyijwe ko uyu mushinga uzafasha u Rwanda mu kubika neza umurage mu buryo bw’ ikoranabuhanga, gusangiza ABanyarwanda n’Abanyamahanga indirimbo n’amajwi gakondo.
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
UMUSEKE.RW