Uko waha amahirwe Furaha Appoline uri guhatanira ikamba rya Miss Culture Internatonal muri Afurika y’Epfo

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Guha amahirwe Furaha Appoline umukobwa uhagarariye u Rwanda mu marushanwa ya Miss Culture International binyuze ku rubuga rwa internet byatangiye.

Dusingizimana Furaha Appoline ahagarariye u Rwanda muri Miss Culture International

Ni igikorwa cyatangiye kuri uyu wa 01 Ukwakira 2021 kikazarangira ku wa 31 Ukwakira, aho kuwa 04 Ukuboza muri Afurika y’Epfo hazatangazwa uwegukanye ikamba rya Miss Culture International.

Miss Culture International ni irushanwa rigamije guhuza abakobwa baturuka mu bihugu bitandukanye by’Isi, aba bamarana iminsi bigana bityo buri wese akagira ibyo amenya ku muco w’ibindi bihugu bitari icye.

Iry’uyu mwaka, Dusingizimana Furaha Appoline uhagarariye u Rwanda, ahatanye n’abarimo abakobwa bakomoka mu bihugu birimo Ubuhinde, Malaysia, Botswana,Nigeria,Zimbabwe, Zambia, Ukraine, Afurika y’Epfo n’ibindi bihugu bitandukanye byiganjemo ibyo ku mugabane w’Afurika.

Yabwiye UMUSEKE ko yiteguye kuzana iri kamba murw’imisozi igihumbi, asaba umusanzu abanyarwanda wo kumutora ukanze hano https://pageantvote.net/pageants/1492/contestants/7224 maze ukamuhesha amahirwe.

Ati ” Ikamba ni iryacu, ndasaba abanyarwanda kuntora kandi sinzabateguha na busa.”

Si ku nshuro ya mbere Furaha Appoline agerageje kwitabira amarushanwa y’ubwiza akomeye ku rwego mpuzamahanga, mu mwaka wa 2019 yari yatoranyijwe kwitabira Miss Haritage International yabereye muri Singapore ntiyabasha kwitabira kubera ikibazo cy’amakoro.

Avuga ko kuri iyi nshuro yiteguye kujya muri Afurika y’Epfo kuko ibintu byose biri mu buryo ariho ahera asaba buri munyarwanda kumuhesha amahirwe yo kwegukana iri kamba rya Miss Heritage International.

- Advertisement -

Dusingizimana Furaha Appoline ni imfura mu bana bavukana, yabonye izuba kuwa 03 Ukwakira 1997, yakoze mu bitaro bya La Cloix du Sud no kuri TV1 mu kiganiro cy’abana, amaze kwitabira amarushanwa y’ubwiza atandukanye.

Yasabye abanyarwanda kumutora bakamuhesha ikamba rya Miss Culture International 2021
Mu 2019 Furaha Appoline yasabye kwitabira irushanwa rya Miss Haritage International ryabereye muri Singapore ahura n’ikibazo cy’amikoro.
Furaha Appoline niwe uhagarariye u Rwanda muri Miss Culture International aho asaba abanyarwanda kumuhesha amahirwe bamutora banyuze kuri https://pageantvote.net/pageants/1492/contestants/7224
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT


NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW