Ikipe ya APR FC iri muri Tunisia aho yagiye mu mukino wo kwishyura mu ijonjora rya kabiri ry’imikino Nyafurika ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane wa Afurika (TOTAL CAF Champions League 2021-2022). Kuri uyu wa kane yakoze imyitozo ya mbere nyuma y’urugendo rw’amasaha 20 mu kirere.
Mohammed Adil Erradi umutoza mukuru w’iyi kipe ntiyemerewe gutoza umukino nyirizina bitewe n’uko adafite ibyangombwa bishakwa n’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF), avuga ko urugendo rwagenze neza kandi ikipe yiteguye 100%.
Adil avuga ko mu mukino bafitanye na Etoile Sportif du Sahel kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Ukwakira, 2021 saa 16h 00 z’i Kigali bashobora kuzawukina badafite kapiteni Jacques Tuyisenge na Ombolenga Fitina bafite ibibazo by’imvune.
Gusa, yizeye ko abazabasimbura bazakora akazi kazafasha ikipe kubona umusaruro ufatika.
Agaruka ku urugendo, Mohammed Adil Erradi yagize ati ”Mu by’ukuri rwari urugendo rurerure ariko twahageze amahoro nyuma y’amasaha 20 mu kirere. Umusaruro w’igitego 1-1 waradufashije cyane kuko watumye abakinnyi bagira imbaraga mu rugendo mu kuba biteguye mu mutwe.
Twageze i Tunis, turaruhuka. Kuri uyu wa Kane twakoze imyitozo ya mbere. Buri wese ameze neza kandi afite akanyabugabo. Icy’ingenzi ni uko twese turi gukorera hamwe kugira ngo turebe icyatuma turushaho kuba mu mbaraga no mu mutwe turushaho kumva twiteguye.”
Yitsa ku mvune ya Jacques Tuyisenge na Ombolenga Fitina, Mohammed Adil Erradi yagize ati “Nk’uko mwabibonye uyu munsi mu myitozo twakoze ntabwo kapiteni Jacques na Fitina bafite ibibazo by’imvune. Gusa, buri umwe dufite hano afite akamaro ko gufasha ikipe. Tuzakoresha abahari kandi bariteguye 100% kuko APR FC ni ikipe ifite hafi abakinnyi batatu ku mwanya umwe, ni na cyo kidutandukanya n’andi makipe.
Nibyo koko Jacques na Fitina ni abakinnyi bafite inararibonye, ariko abo tuzabasimbuza bazabikora neza. Yaba Jacques, yaba Fitina ndetse n’abandi bose dufite muri staff bafitiye icyizere abakinnyi bazafata uwo mwanya kuko APR FC ikina ishaka intsinzi ntabwo ikinira gutsindwa.”
Umukino ubanza, ikipe ya APR FC yabonye inota mu mukino yanganyijemo na Etoile Sportif du Sahel igitego 1-1.
- Advertisement -
Igitego cya Manishimwe Djabel cyabonetse ku munota wa 42′ w’umukino kiza kishyura icyatsinzwe na Tayeb Meziani ku munota wa kabiri w’umukino.
Kuri uyu musaruro wa 1-1, Mohammed Adil avuga ko nta bwoba bibateye kandi ko nta n’igiutu kibariho imbere ya Etoile Sportif du Sahel izaba iri mu rugo.
Ati “Umukino tuzakina ni umukino w’amateka, ni umukino tuzakina dushaka kwandika amateka. Ni umukino w’ingenzi cyane kuri twe muri uyu mwuga turimo yaba twe nk’abatoza ndetse n’abakinnyi. Tuzakina dushaka gutsinda, nta bwoba dufite, nta gitutu turiho. Nk’uko mubizi buriya umuntu akina acunga umukino ku mukino, ugomba kubikorera buri segonda buri munota kugira ngo ufashe abakinnyi kujya ku rwego rwo gutanga umusaruro.
Nyuma y’ibyo rero twifitiye icyizere, tuzakina dushaka gutsinda kuko nta bwoba dufite nk’uko bisanzwe.”
Umukino wa Etoile Sportif du Sahel na APR FC uzasifurwa n’umusifuzi mpuzamahanga w’umunya-Gambia witwa Papa Gasama Aboubakar, umusifuzi ukomeye ku mugabane wa Afurika unasifura imikino ya nyuma y’igikombe cy’isi.
Kuri Mohammed Adil Erradi avuga ko ari iby’agaciro kuba CAF yabahaye uyu musifuzi kuko ngo byerekana urwego umukino uriho.
Ati “Njyewe nizera ubuhanga n’ubunararibonye bwa Aboubbakar Gasama, ni umusifuzi mpuzamahanga kandi nizera ko na we ubwe ari mu murongo wo gukomeza gukuza umwuga we ku rwego rwo hejuru mu gusifura.
Umukino nibyo uzabera muri Tunisia, tunazi uburemere bwawo ninayo mpamvu baduhaye umusifuzi ukomeye nka Gasama usifura igikombe cy’isi. Urumva ko rero ari iby’agaciro.”
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
UMUSEKE.RW