Umukobwa wakinnye bwa mbere imikino y’amahirwe yatsindiye miliyoni 220 z’ama-Euro

France – Ni yo mafaranga menshi cyane mu mateka y’imikino y’amahirwe i Burayi atsindiwe n’umuntu, aka kayabo kasheswe tariki 15 Ukwakira, 2021 n’abakoresha imikino y’amahirwe bita Euromillions mu gihugu cy’Ubufaransa, uwayatsindiye yamenyekanye kuri uyu wa gatanu ni umukobwa muto wo mu birwa bya Tahiti nk’uko byemejwe na sosiyete ikoresha iyo mikino yitwa FDJ.

Euromillions ni imikino y’amahirwe ikinwa mu bihugu bitandukanye i Burayi

Uyu munyamahirwe yari afite iminsi 60 yo kwigaragaza no kujya gufata amafaranga ye.

Ibinyamakuru bikomeye nka RTL na Figaro, byanditse ko umukobwa wo mu birwa bya Polynésie byakolonijwe n’Ubufaransa ari we watsinze.

Mu itangazo ryasohowe na FDJ bavuga ko uyu mukobwa ari bwo bwa mbere yari akinnye iyi mikino akaba ngo yarahisemo kureka ikoranabuhanga “système flash” rikaba ari ryo rimuhitiramo imibare akina yaje kumuhira.

Ubwo yafataga sheki iriho ako kayabo, uyu mukobwa ntiyashatse ko atangazwa mu itangazamakuru.

Ati “Kenshi nabwiraga Sogokuru ko umunsi nzakina amahirwe azansekera.” Sekuru ngo yakundaga gukina imikino y’amahirwe.

Yakomeje agira ati “Wari wo mwanya mwiza wo gukina, uwo munsi numvise muri jye umutima umpatira. Na mbere y’uko ndeba neza agapapuro kariho amafaranga nakinnye numvise umushyitsi muri jye.”

Abakozi ba sosiyete FDJ babanje kujya kureba uriya mukobwa ku kirwa cy’iwamu cya Tahiti bamushyiriye ubutumwa ko ari we watsinze.

Uyu mukobwa avuga ko akimara kubona ko ari watsinze yabuze aho abika tike ye, ati “Rimwe na rimwe narayihishaga mu buriri, ubundi nkayimura nkayihisha mu myenda…Nyuma naje kugira ubwoba ko nzibagirwa aho nayishyize.”

- Advertisement -

Kugeza ubu uyu mukobwa winjiye mu rwego rw’abatunze za miliyari (ariya yatsindiye ni miliyari 26,2 mu mafaranga y’iwabo “francs pacifique”), yavuze ko adashaka guhinduka uwo yari we ko azakomeza kuba umuntu usanzwe.

Ati “Ndakomeza kuba umuntu usanzwe, wa wundi nari we, ndetse nzakomeza kujyenza ibirenge nta nkweto nambaye.”

Yavuze ko amafaranga yatsindiye azamufasha gutembera hirya no hino ku Isi, akabasha kugera ku masimbi kuko atigeze ayabona mu buzima bwe.

Ayo mafaranga ngo azanayakoresha mu bikorwa byo gufasha abana ndetse anashinge ikigo kibyara amafaranga.

Urubuga rwa Internet, www.bfmtv.com rwashyize mu gaciro ayo mafaranga, yagura  imodoka 9 zihenze kurusha izindi ku isi, ndetse n’indege ebyiri nini za Airbus 320.

Akora tike ye yahisemo imibare 21 26 31 34 49, ndetse na 2 na 5.

Uwaherukaga gitsindira akayabo “super jackpot” i Burayi, ni uwo mu Busuwisi, yatsindiye miliyoni 210 z’ama-Euro yari yasheswe tariki 26 Gashyantare, 2021.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW