“Urubanza ntirwabereye mu muhezo, nta gushidikanya ku bimenyetso”  – Kagame asubiza abasaba kurekura Rusesabagina

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame ari mu nama mpuzamahanga y’umutekano yasubije ikibazo yabajijwe ku bagaragaza ko “icyatwa muri filimi mbarankuru” Hotel Rwanda, Paul Rusesabagina yarekurwa, yavuze ko abasaba ibyo bumva ko ari ibihangange hagomba gukorwa ibyo bashaka.

Perezida Paul Kagame avuga ijambo mu nama ibera i Doha we yari i Kigali hifashishwa ikoranabuhanga

Muri iyi nama y’umutekano “Global Security Forum” ibera i Doha muri Qatar kuva tariki 12-14 Ukwakira, 2021 Perezida Paul Kagame yavuze ku ngingo zitandukanye harimo impamvu u Rwanda rugira uruhare mu kugarura amahoro haba mu bufatanye na UN cyangwa n’ibihugu birubisabye nka Central African Republic ndetse na Mozambique.

Yabajijwe kugira icyo avuga ku basaba ko Paul Rusesabagina uheruka gukatirwa imyaka 25 y’igifungo n’ubutabera bw’u Rwanda yarekurwa.

Perezida Kagame avuga ko hari bamwe batazi inkuru ya Rusesabagina bagomba gusobanurirwa ariko hakaba n’abandi badashaka kumva ukuri guhari ariko bagashaka gutanga umurongo kuri ibyo bivugwa.

Yavuze ko ibya Rusesabagina birimo ibice bibiri, kandi bivuga ibyabaye ariko abantu badashaka kumva uko biri kandi ngo bikunze kubaho n’ahandi ku isi.

Igice cya mbere ku bya Rusesabagina ngo ni ibigwi byo muri “Hollywood” (ahakinirwa sinema muri Amerika). Perezida Kagame avuga ko hari ibimenyetso, ngo muri filimi Hotel Rwanda, byari filimi mpimbano, nyuma Rusesabagina agirwa icyamamare ndetse agirwa Intwari mu mateka y’u Rwanda.

Ati “Ibi simbitaho umwanya ndabirekera abantu nk’umukoro bazishakire, rero hari urundi ruhande rw’inkuru, ntekereza ko yubakiye ku ya mbere, kubera ko abantu bo hanze, bo muri “Hollywood” bakoze umuntu aba icyatwa, uko kumenyekana yawe niba hari abamukoresheje, cyangwa ibindi…kubera impamvu zihuzwa, zaremwe, zifitiwe ibimenyetso, yabaye umwe mu bakora ibikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda bitwaje intwaro mu Karere.

Izo ‘Nyeshyamba zihora zihindagura amazina, …ariko yahoraga (Rusesabagina) afasha zimwe cyangwa abandi mu nyeshyamba ndetse nyuma aba Umuyobozi wa bamwe muri izo Nyeshyamba mu buryo ubu cyangwa ubundi. Yakomezaga kuzenguruka mu Karere k’Ibiyaga Bigari, yashoboraga kuba ari muri DR.Congo, muri Zambia n’ahandi. Yari atuye mu Bubiligi, afite n’uburenganzira bwo gutura muri Amerika, ariko umutwe yayoboraga, yafashaga mu bikorwa byawo wakomeje gutera u Rwanda uvuye i Burundi rimwe na rimwe no muri DR.Congo.

We ubwe yitangiye ibimenyetso ko yakoranaga na bo yarabivuze ntabihakana, noneho n’uko yagejejwe mu Rwanda, hari abantu bamufasha, birirwa bagaragaza ibibazo kuri we, ntabwo bigeze bagaragaza ahantu na hamwe amategeko yishwe, mu gikorwa cyo kumugeza mu Rwanda.

- Advertisement -

Icyo si cyo kibazo ikibazo ni ukureba ibikorwa byamuhuzaga n’inyeshyamba, mu Karere zikica abantu mu Rwanda, kandi areganwa n’abandi bantu 20, hatanzwe ibimenyetso na bo baramushinja. Ikibazo kiba ku kwamamara kwe n’ababimugize, abo bashaka ko afungurwa hatitawe ku bantu bagizweho ingaruka n’ibikorwa bye n’abafungwanywe na we.

Aha niho hagaraga uruhande rwo kwibaza aho ubu byahindutse ikibazo aho “Abakomeye uko wabivuga” bazagena ngo uyu muntu ni kanaka wamugize icyamamare agomba gufungurwa kubera ko afite ubwenegihugu bwa Amerika cyangwa Ububiligi, kandi twakoranye n’ubutabera bw’ibi bihugu, mu gihe kirenga imyaka 10 tugaragaza ibikorwa bye, ntabwo babihakana ariko bakavuga ngo agomba kurekurwa…

Twe turavuga ngo iyi miryango irakomeye, ibi bihugu ni ibihangange, ariko tugomba kwita ku mutekano w’abaturage bacu kandi tuzabikora bikurikije amategeko, kandi dushyizemo imbaraga, ubwo bazakomeza kuvuga iby’inkuru za “Hollywood” ariko ahavugwa ubuzima bwacu, ubuzima bwacu bufite agaciro kuri twe kimwe n’uko ubw’Ababiligi cyangwa Abanyamerika bugafite n’abandi.

Rwari urubanza rufunguye, rwaburanishijwe mu Rukiko rugendera ku mategeko, rwabaye nta muhezo, ibimenyetso byavugiwe mu ruhame, nta gushidikanya guhari ku bimenyetso, nta nenge ku butabera bwatanzwe, ikibazo tuzakomeza kugikurikirana.”

Inteko y’Ubumwe bw’Uburayi iherutse gusaba ko Paul Rusesabagina arekurwa agataha mu Bubiligi. Ndetse na Amerika iherutse gusaba ko inenge zavuzwe mu rubanza rwe zasuzumwa na Leta y’u Rwanda.

U Rwanda rwamagana biriya byasabwe ruvuga ko ari ukwivanga mu kazi k’inzego z’ubutabera no kuzisuzugura.

https://p3g.7a0.myftpupload.com/rusesabagina-yakatiwe-gufungwa-imyaka-25-sankara-akatirwa-20-no-kunyagwa-ibyangombwa.html

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste
UMUSEKE.RW