Urukiko rwanzuye ko Dr Kayumba Christopher afungwa iminsi 30

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

*Ikirego cya Miss Fiona ko yasambanyijwe na Dr. Kayumba cyateshejwe agaciro

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiko rwategetse ko Dr. Kayumba Christopher afungwa by’agateganyo iminsi 30 muri Gereza ya Nyarugenge kubera impamvu zikomeye zituma akuriranwaho ibyaha birimo gusambanya abantu babiri ku gahato.

Dr Kayumba Dr Christipher Urukiko rwanzuye ko afungwa iminsi 30

Inteko y’Umucamanza umwe n’umwanditsi w’urukiko niyo yasomye uru rubanza

Umucamanza yavuze ko uwitwa Fiona Mutesi ikirego cye nta shingiro gifite kuko ibyo avuga atabitangira ibimenyetso. Urukiko rwavuze ko uwahoze ari umukozi wa Dr. Kayumba Christipher ikirego cye gifite ishingiro ko ari na yo mpamvu ikomeye Dr Kayumba agomba gukomeza gukurikiranwa n’Ubushinjacyaha afunze.

Urukiko rwavuze ko abantu bose babajijwe batanga ubuhamya bw’uko Dr. Kayumba Christopher yasambanyije Yankurije, ko ubuhamya bwaho bufite ishingiro ko kandi nta mpamvu bafite yo kubeshyera Dr. Kayumba icyaha nk’iki gikomeye.

Umucamanza yanavuze ko kuba Dr. Kayumba Christopher mu mwirondoro we harimo ko akora umwuga w’itangazamakuru akaba anafite ikinyamakuru cye, Umucamanza yavuze ko mu gihe yaba arekuwe yasibanganya ibimenyetso akoresheje ikinyamakuru cye.

Umucamanza yakomeje avuga ko Dr. Kayumba Christopher icyaha akurikiranyweho cy’ubusambanyi mu gihe yaba aburanye Urukiko rukamuhamya icyaha yahanishwa igihano kiri hejuru y’imyaka ibiri, bityo ko ari yo mpamvu agomba gufungirwa muri Gereza mu gihe Ubushinjacyaha bugikora iperereza kuri we.

Umucamamanza yavuze ko Dr Kayumba Christopher n’umwunganira mu mategeko bafite iminsi itanu yo kujuririra icyemezo cy’Urukiko.

- Advertisement -

Dr Kayumba Christopher asanzwe yunganirwa mu mategeko na Me Ntirenganya Jean Bosco.

Dr Kayumba Christopher w’imyaka 50 icyaha ashinjwa n’Ubushinjacyaha, ni icyo Gusambanya abantu bakuze. Aburana ahakana icyaha akavuga ko afunzwe azira impamvu za politike, agasaba Urukiko kumurekura kuko atari umuntu wasambanya umukozi wo murugo, agasaba gukurikiranwa ari hanze.

Urubanza rwasomwe hifashishijwe ikoranabuhanga. Dr. Kayumba Christopher n’Umunyamategeko we basomewe bari aho afungiye kuri kasho ya Police ya Kicukiro.

Dr Christopher Kayumba wahoze ari Umwarimu mu Ishuri ry’Itangazamakuru muri Kaminuza y’u Rwanda, akaba n’umuyobozi w’ishyaka Rwandese Platform for Democracy’ (RPD) ndetse usanzwe ari umusesenguzi muri Politiki,  muri Werurwe uyu mwaka yashinjwe gukorera ihohotera rishingiye ku gitsina umukobwa yigishije.

Muri Nyakanga 2020 nabwo yakatiwe n’Urukiko  igifungo cy’umwaka umwe nyuma yaho rumuhamije ibyaha bikorerwa ku kibuga cy’indege cyangwa gukoresha imbaraga ku kibuga cy’indege.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW