Volleyball: Dusenge Wicklif yerekeje muri Tala’ea El Gaish

Kuri uyu wa Gatanu  tariki ya 29 Ukwakira 2021,  nibwo  Dusenge Wicklif yerekeje mu gihugu cya Misiri mu ikipe ya Tala’ea El Gaish Volleyball Club.

Dusenge asubiye mu Misiri yigeze gukinayo imyaka ibiri

Nyuma yo kwitwara neza mu ikipe y’igihugu ya Volleyball mu marushanwa nyafurika aherutse kubera mu Rwanda muri Nzeri uyu mwaka, Dusenge Wicklif yahise yegerwa na bamwe mu bayobozi b’ikipe ya Tala’ea El Gaish maze baganira ku kuba yajya gukinira iyi kipe.

Wicklif nyuma yo gusoza amashuri yisumbuye muri Groupe Scolaire Officiel de Butare yahise yerekeza muri APR VC nyuma yerekeza muri Gisagara Volleyball club yakiniye umwaka umwe.

Mu mwaka wa 2018 yerekeje muri Canal Sport yo mu Misiri aho yakinnyeyo imyaka ibiri (2) kugeza mu Gushyingo ubwo yasinyiraga REG VC akaza kuyikinira imikino yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi (GMT 2021).

Dusenge w’imyaka 22 ni umwe mu bakinnyi ngenderwaho b’ikipe y’igihugu dore uko yigeze no kuyobora bagenzi be batarengeje imyaka 21 (U-21 Captain).

Wicklif yamaze gusinyira Tala’ea El Gaish amasezerano y’umwaka umwe ushobora kongerwa.

Dusenge ni umukinnyi ukomeye mu ikipe y’Igihugu ya Volleyball

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW

- Advertisement -