Abagabo bagaragaye babohewe amaboko ku giti n’Umushinwa bavuga ko batahawe ubutabera

Bihoyiki Deo ndetse na Baributsa  Thomas bo mu Murenge wa Rubengera, Akarere ka Karongi barasaba guhabwa ubutabera nyuma yo gukorerwa iyicarubuzo n’Umushinwa wari uyoboye kompanyi ALI GROUP HOLDING LTD icukura amabuye y’agaciro aba bombi bari basanzwe bakorera.

Ku wa  30 Kanama 2021, nibwo amafoto y’aba Banyarwanda yasakaye

Ku wa  30 Kanama 2021, nibwo ku mbuga nkoranyambaga hagaragaye amashusho n’amafoto agaragaramo Umushinwa  ari kumwe n’abandi baturage, akubita umuntu aziritse ku giti cyakozwe nk’umusaraba, amaboko aboheye inyuma asabwa ku vugisha ukuri ku byo bamubazaga nk’utotezwa.

Ibyo bikimara kuba Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangiye iperereza ndetse dosiye ishyikirizwa Ubushinjacyaha, abakekwa batangira gukurikiranwa.

Ku wa 08 Nzeri 2021, Urukiko rw’Ibanze rwa Gihango ruherereye mu Karere ka Rutsiro rwari rwasubitse urubanza rwagombaga kuburanisha ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo Umushinwa na bagenzi be batanu bakurikiranywe n’Ubushinjacyaha ibyaha by’Iyicarubozo, Itwarwa n’ifungiranwa ry’umuntu bitemewe n’amategeko n’icyaha cyo Gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake kugira ngo habanze hashakwe.

Impamvu y’iryo subika kwari ugushaka Umusemuzi w’ururimi rw’Igishinwa.

Ibi byaha bakekwaho bakaba barabikoze kuva ku itariki ya 19 Kanama 2021 kugeza 23 Kanama 2021 bari mu Mudugudu wa Kazizi, Akagari ka Kagano, Umurenge wa Mukura, Akarere ka Rutsiro mu Ntara y’Iburengerazuba.

 

Abakorewe ihohoterwa bavuga ko batamenyeshwejwe iburanisha…

Bihoyiki Deo yabwiye UMUSEKE ko batigeze bamenyeshwa igihe k’iburanisha ndetse ko batunguwe no kumva abaregwaga barafunguwe.

- Advertisement -

Yagize ati “Ikigaragara cyo barafunguwe, tukibaza ese bizakomeza gutya? Ntabwo twigeze tumenyeshwa haba mu kuburana, ndetse n’ahandi  kandi ikibazo cye cyarageze mu buyobozi ntaho batakizi, ariko twabonye bafungurwa kandi ntacyo bigeze batubwira icyashingiweho.”

Baributsa Thomas na we wakorewe ihohoterwa yagize ati “Iyo ngiyeyo barambwira ngo uzagaruke, cya gihe cyagera nkajyayo. Niba yaranatangiye kuburana, twe ntabyo batumenyesha, ngo tumenye ngo azaburana igihe iki n’iki. Twamenye ko bafunzwe, bararekurwa ubu bari hanze n’ubu bari no mu kazi turababona.”

Baributsa yavuze ko ihohoterwa bakorewe ryabasigiye uburwayi bityo ko bahabwa ubutabera.

 

Inzego z’Ubutabera zibivugaho iki?

Perezida w’Urukiko rw’Ibanze rwa Gihango ari naho iburanisha ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo ryabereye, yabwiye UMUSEKE ko urukiko rwasabiye Umushinwa n’abo bareganwa gufungwa iminsi 30 ariko nyuma bakaza kujurira iki cyemezo mu Rukiko Rwisumbuye rwa Karongi.

Yagize ati “Njye ntabwo nabimenya [avuga ko niba barafunguwe] kuko twe icyo twakoze ni detention, ni ukuvuga gufunga ku iminsi 30, iyo utabyishimiye rero urajurira nyuma y’iminsi itanu, ubwo rero yajuriye mu Rukiko Rwisumbuye kandi ntitwamenya ngo byagenze gute.”

UMUSEKE wabajije Perezida w’Urukiko Rwisumbuye rwa Karongi avuga ko koko uyu mugabo n’abo bareganwaga bajuriye icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Gihango asaba gufungurwa by’agateganyo.

Urukiko rwaciye urubanza ku wa 14 Ukwakira 2021, rutegeka uyu Mushinwa ko afungurwa  by’agateganyo ariko asabwa gutanga ingwate ya miliyoni icumi (10.000.000frw), kujya yitaba urukiko buri wa Gatanu wa nyuma w’ukwezi ndetse na Pasiporo ye irafatirwa, mu gihe abareganwaga na we bo bagizwe abere.

Perezida w’Urukiko Rwisumbuye rwa Karongi yavuze ko impamvu Ubushinjacyaha butararega ku buryo urubanza rwahita rutangira kuburanishwa mu mizi, ari uko haba hagikusanywa ibimenyetso.

Ati “Abantu barafunguwe bari hanze, Ubushinjacyaha burakusanya ibimenyestso, bamara kubona ko dosiye yuzuye bakaregera Urukiko. Niba bataraturegera baracyakusanya ibimenyetso, barakiga kuri dosiye, no kumenya ngo niyo dosiyo biriya byaba abantu barezwe biri mu bubasha bwacu, bishobora kuba biri mu bubasha bw’urukiko rw’ibanze, cyangwa mu bubasha bw’Urukiko Rukuru.”

Yavuze ko nta gihe runaka  cyo gukusanya ibimenyesto bimara gusa ko ubushinjacyaha bugerageza kwihutisha iperereza.

 

Ubushinjacyaha na bwo bwavuganye n’Umuseke

Umuvugizi w’Ubushinjacyaha, Nkusi Faustin yabwiye UMUSEKE ko hazakurikizwa amategeko kugira ngo Ubushinjacyaha  buregere Urukiko iyi dosiye maze urubanza rutangire kuburanishwa mu mizi.

Yagize ati “Tuzasuzuma turebe ibiri muri dosiye, turebe niba turega cyangwa niba tutarega.”

Hari amakuru ko usibye aba bagabo babiri bagaragaye mu mashusho bakorerwa iyicarubozo hari n’abandi uyu Mushinwa yajyaga afungirana mu nzu mu gihe hari uwakoze amakosa.

Aba bagabo barasaba ko bahabwa ubutabera kuko ihohoterwa bakorewe ryabagizeho ingaruka zitandukanye zirimo n’uburwayi kandi ko dosiye yabo yasuzumanwa ubushishozi.

Abahohotewe n’Umushinwa bavuga ko nta butabera bahawe

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW