Abakobwa 2 n’umuhungu bigaga kuri CEPEM barohamye mu kiyaga cya Burera

Amakuru y’inzego z’umutekano yemeza ko abanyeshuri batanu barimo boga mu kiyaga cya Burera bibese bagenzi babo bari bagiye mu mikino ihuza amashuri, batatu muri bo barohamye mu kiyaga cya Burera barapfa.

Ikiyaga cya Burera ni kimwe mu binini biri mu Ntara y’Amajyaruguru y’u Rwanda

Inkuru mbi yamenyekanye mu masaha ya kumi n’igice z’ikigoroba (16h30) ku Cyumweru tariki 28, Ugushyingo, 2021.

Byabereye mu Mudugudu wa Sunzu, Akagari ka Nkenke, Umurenge wa Kinoni mu Karere ka Burera, ubwo abanyeshuri bo ku kigo cy’amashuri cya CEPEM (Centre pour la Promotion de l’Education et des Metiers) kigisha imyuga bajyaga mu mikino ihuza amashuri ariko bamwe bakajya koga ari na bwo barohamye.

Amakuru avuga ko mu masaha ya saa 12h00 bariya banyeshuri bavuye mu kigo ari 30 bagiye ku kibuga cy’umupira giherereye mu Mudugudu wa Mudugudu wa Sunzu, Akagari ka Nkenke, Umurenge wa Kinoni bagiye gukina imikino ihuza ibigo by’amashuri (Inter-class games), nyuma mu masaha ya saa kumi n’igice nibwo hamenyekanye ko abanyeshuri batanu bavuye mu bandi bajya koga mu kiyaga cya Burera, ari nabwo batatu barohamye barapfa.

Umuhungu witwa NIZEYIMANA Olivier w’imyaka 18 yarohamanye n’abakobwa babiri bose barapfa. Uyu musore yigaga mu mwaka wa 4 mu ishami ry’Ubwubatsi (Construction), ababyeyi be SERUGENDO Deo na NYIRAHAGUMIMANA Claudine, batuye mu Mudugudu wa Gaturo, Akagari ka Cyabagarura, Umurenge wa Musanze, mu Karere ka Musanze.

Abakobwa barohamye ni IRADUKUNDA Alice w’imyaka 21 na we yigaga Ubwubatsi mu mwaka wa 6. Ababyeyi be SIBOMANA Mbabazi Theogene na NYIRAGIRINKA Epiphanie, batuye mu Mudugudu wa Ngugu, Akagari ka Byahi, Umurenge wa Rubavu, mu Karere ka Rubavu.

Nyakwigendera UWASE Charlotte w’imyaka 19 we yigaga Ubukerarugendo (Tourism) mu mwaka wa 5. Ababyeyi be KOFI Antoine na NYIRABAHIRE Verene, batuye mu Mudugudu wa Jaba, mu Kagari ka Biriba, Umurenge wa Mukamira, mu Karere ka Nyabihu.

Amakuru avuga ko Umuyobozi w’ikigo witwa HAVUGIMANA Roger yajyanye bariya banyeshuri abageza aho bagombaga gukinira asubira mu kigo. Umukozi ushinzwe Abanyeshuri (Animateur) witwa UWIMANA J. Claude, ariko bombi batawe muri yombi nk’uko amakuru abivuga.

Umwarimu wa bariya banyeshuri witwa HITAYEZU Oscar na we bari kumwe we yaburiwe irengero.

- Advertisement -

Nyuma y’uko imirambo y’abarohamye irohowe, yabanje kujyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Rugarama, nyuma y’uko abakozi b’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) bahagezebakayifata, yoherejwe ku Bitaro Bikuru bya Ruhengeri ngo hakorwe isuzuma (Autopsy).

Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinoni, ibi byabereyemo, Nyirasafari Marie yabwiye UMUSEKE ko abatawe muri yombi bafungiye kuri RIB sitasiyo ya Gahunga ndetse bakekwaho kugenda batamenyesheje ubuyobozi.

Yagize ati “Ikosa bakoze ni uko waba ugiye ku rugendoshuri, waba ugiye koga, bakagombye kumenyesha ubuyobozi, n’abashinzwe umutekano wo mu mazi (Marines) kuko iyo bamenyesha Marine yari kuba iri hafi nta kibazo cyari kugaragara. Ni na byo twasabye ubuyobozi bw’Ikigo ko mu gihe bagiye mu rugendoshuri batagomba kugenda bonyine, bagomba kubimenyesha ubuyobozi.”

Uyu muyobozi yavuze ko ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’izumutekano byaganirije abanyeshuri  ndetse ko ibyabaye bitazongera kuba.

Ati “Icyo twahumurizaho abanyeshuri ni uko ibyabaye bitazongera kubaho kuko twabiganiriyeho n’abayobozi b’ibigo kandi tukihanganisha ababyeyi. Ntabwo byoroshye, ni igikomere, turanihanganisha Abanyarwanda muri rusange.”

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW