Abantu 5 bafunzwe bakurikiranyweho gukubita no gukomeretsa byavuyemo urupfu

webmaster webmaster

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi abantu batanu bakurikiranyweho ubwicanyi bwabaye ubwo bagiranaga amakimbirane bari mu kabari, iyo mirwano ikaza kugwamo umuntu watewe icyuma.

Abantu batanu bafungiwe ibyaha by’ubwicanyi gukubita no gusibanganya ibimenyetso

Ibi byaha bakurikiranyweho byabaye tariki ya 11 Ugushyingo 2021, mu masaha ya saa tanu z’ijoro (11pm) mu Murenge wa Shyorongi mu Karere ka Rulindo, ubwo mu kabari kitwa “Verda Bar” ka Izabayo Claudine, abanyweraga muri aka kabari barwanye maze hagwamo Nyiramayira Epiphanie atewe icyuma na Muhawenimana Jean Pierre.

Ubwo Nyiramariya  Epiphanie w’imyaka 36, yari amaze guterwa icyuma, nyir’akabari yahise yirukana abanyweraga muri ako kabari, maze atangira guhanagura amaraso aho yari ari hose ndetse ahita ahisha bimwe mu byasizwe na nyakwigendera ubwo yahungaga nyuma yo guterwa icyuma.

Muhawenimana Jean Pierre ukekwaho kuba yarateye icyuma nyakwigendera, yahise ahungira mu Karere ka Kamonyi ari kumwe na Hategekimana Elie, gusa baje gufatirwa aho bari bagiye kwihisha.

Abafunzwe ni Muhawenimana Jean Pierre, Hategekimana Elie, Izabayo Claudine, Nkurunziza Gad na Uwihanganye Jean de Dieu.

Aba bose uko ari 5 bafungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Bushoki,  aho iperereza rikomeje kugirango ngo bakorerwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry, avuga ko kuba nyir’akabari ataratabaje ngo uwatewe icyuma ahabwe ubutabazi bw’ibanze ahubwo akihutira gusibanganya ibimenyetso ari icyaha.

Ati “Ni icyaha gihanwa n’amategeko ko umuntu yihutira gusibanganya ibimenyetso by’ahakorewe  icyaha, kuko bibangamira itangwa ry’ubutabera ndetse bigatuma uwahohotewe adahabwa ubufasha bwihuse bigishoboka. Icyihutirwa  ni ugutabariza umuntu, ndetse n’ababikoze bagafatwa bakagezwa imbere y’ubutabera.”

Dr. Murangira B. Thierry, akomeza asaba abantu kubaha ahantu hose habereye icyaha birinda gukora ku kintu cyatuma ibimenyetso byasibangana.

- Advertisement -

Yakomeje agira ati  ” RIB irasaba abantu bose kubaha ahabereye icyaha, bakirinda gukora ikintu cyose cyatuma ibimenyetso bisibangana cyangwa byangizwa bakihutira guhamagara 166, umurongo wa RIB utishyurwa cyangwa bagahamagara Polisi kuri 112.”

Umuvugizi wa RIB yibukije abaturarwanda ko bakwiye kwirinda kubangamira imigendekere myiza y’iperereza kandi bakihutira gutanga amakuru yose yafasha iperereza kugira ngo umunyacyaha wese afatwe agezwe imbere y’amategeko.

Ibyaha bakurikiranyweho ni bine aribyo ubwicanyi, gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake, kwirengagiza gutabara umuntu uri mu kaga no gusibanganya ibimenyetso.

Icyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake gihanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 3 ariko itarenze itanu n’ihazabu itari munsi y’ibihumbi 500,000Frw ariko atarenze 1,000,000Frw.

Icyaha cy’ubwicanyi cyo kikaba gihanishwa igifungo cya burundu. Ku cyaha cyo kuzimanganya ibimenyetso cyo gihanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri itarenze itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana atanu ariko atarenze 1,000,000Frw.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW